Uretse kubungabunga umutekano w’abaturage bo mu gihugu cya Central Africa Republic, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (Rwanda-Formed Police Unit 1 CAR), rigize bamwe mu bapolisi bagize umutwe w’abapolisi ushinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu, uzwi ku izina rya United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) bifatanyije n’abatugare bo mu karere ka gatanu, k’umujyi ka Bangui, umujyi mukuru w’iki gihugu, mu muganda ngaruka kwezi wabaye ku itariki 28 Gashyantare.
Polisi ifatanyije n’ingabo n’abagize urwego rucunga amagereza b’u Rwanda, nabo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse na Diasipora nyarwanda muri icyo gihugu batunganyije umuhanda wa Koudukou, uherereye mu gace kiganjemo abakirisitu bazwiho gukorera ibikorwa bibi abo mu idini rya isiramu.
Nyuma y’umuganda, abo baturage bakanguriwe gutanga ku bushake intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare bafite mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Avugana nabo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira, umuyobozi wa RWA-FPU1 CAR, yabakanguriye kureka no kwirinda urwango ahubwo bakabana nk’abavandimwe kugira ngo bateze igihugu cyabo imbere.
Bamenyeshejwe ko umuganda wo mu kwezi gutaha uzabera mu karere ka gatatu.
Abaturage bitabiriye ari benshi iki gikorwa cy’umuganda batojwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda kigamije kwimakaza iterambere, umutekano, n’imibanire myiza.
Aho ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandunakaye , inzego z’umutekano z’u Rwanda zikora ibikorwa biteza imbere abaturage b’aho zikorera binyuze mu miganda.
Muri byo harimo gusibura imiyoboro y’amazi mu mijyi itandukanye, gutera ibiti, utibagiwe gukangurira baturage kubana mu mahoro.
Abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki guhugu barasaga 1000.
Muri bo harimo abapolisi barenga 140 boherejweyo muri Nzeri umwaka ushize.
Ubu u Rwanda rufite abapolisi 600 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu umunane.
Kinyarwanda
English











