Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi n'akarere ka Rubavu bangije ibiyobyabwenge birimo kanyanga n'urumogi bishyirwa ahabugenewe

Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, ubushinjacyaha bukorera muri ako karere bangije ku buryo bwabugenewe  ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro 204, urumogi ibiro 430, litiro 330 z’inzoga z’inkorano ndetse n’amasashi 900.

Mbere yo kubyangiza, ibyo biyobyabwenge n’amasashi byabanje kwerekwa abaturage b’akarere ka Rubavu barimo abamotari, urubyiruko rw’abanyeshuri n’abandi, bikaba byari mu rwego rwo kubereka ububi n’ingaruka bigira ku buzima bw’abaturage no ku gihugu muri rusange.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bari muri icyo gikorwa , umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Ezekiel Nsengiyumwa Buntu yahamagariye abaturage kwitandukanya no gukoresha ibiyobyabwenge kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa, bibangiriza ubuzima bityo bakagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo no kubadindiza mu bikorwa by’iterambere.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba ACP Gilbert R Gumira yashimiye abaturage uruhare bagize mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego  kugira ngo ibi biyobyabwenge n’amasashi bibashe gufatwa, akomeza asaba ko ubu bufatanye bwakomereza kuri uru rwego. Yakomeje avuga kandi ko ibi biyobyabwenge bifatwa nk’uburozi kuko byangiza urubyiruko kandi aribo mizero y’ejo hazaza h’igihugu cyacu.

ACP Gilbert R Gumira yavuze kandi ko abaturage b’akarere ka Rubavu bakwiye kwitandukanya n’imyumvire y’abaturage bo hakurya mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bo bemerewe kubikoresha dore ko ariho biba byaturutse.

Yasabye rero abaturage gukomeza kugeza amakuru kuri Polisi y’aho byambukirizwa bizanwa mu Rwanda n’ababyambutsa kugira ngo habeho gukumira no gufata abagaragara muri ibyo bikorwa by’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare we yasabye by’umwihariko ababyeyi gukangurira abana babo ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge. Aba banyeshuri yabasabye kujya batungira agatoki Polisi abakoresha ibiyobyabwenge ndetse bagakurikirana  amasomo yabo neza kuko ariyo azabagirira akamaro ejo hazaza.

Abamotari basabwe by’umwihariko  gutanga amakuru ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge dore ko bamwe muri bo aribo bifashishwa mu kubyambutsa no kubikwirakwiza hirya no hino nk’uko byavugiwe aho ngaho.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000). Ibi bihano bishobora kwiyongera nk’uko iyi ngingo ikomeza ibivuga aho igira iti ”Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).