Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi n’akarere ka Gakenke bageneye CPC’S umwambaro w’akazi

Mu gusoza icyumweru cyari cyarahariwe ibikorwa bya Polisi mu karere ka Gakenke intara y’amajyaruguru, ubuyobozi bw’akarere bwashyikirije komite zishinzwe kwicungira umutekano umwenda bahuriyeho bose bazajya bambara igihe bari mu kazi kabo.

Iki gikorwa cyabereye mu mjurenge wa Nemba, kikaba cyari kiyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias akaba yari ari kumwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Gakenke Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi.

Umuyobozi w’akarere yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano kwitwararika buri gihe kwambara umwenda bahawe igihe cyose bari mu kazi, abasaba no kutawukoresha mu bikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa ibiri mu nyungu zabo bwite.

Nzamwita yakomeje abashimira uko bakora akazi kabo neza abasaba gukomereza aho barushaho gukumira no kurwanya ibyaha mu midugudu yabo.

Akaba yaraboneyeho umwanya wo gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze guha ubufasha bwose bushoboka abagize izi komite mu rwego rwo kuzuza neza inshingano zabo.

I P Mwezi nawe yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano kukemura ibibazo bigendanye n’umutekano abaturage babo bafite, ababwira ko ibyo badashoboye bajya babigeza ku nzego zibakuriye.

Umwe mu bahawe umwenda w’akazi, Mukarukaka Virginie yashimiye ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’akarere kubera umwambaro mushya babageneye, avuga ko uzatuma bakora akazi kabo neza. Yanavuze ko imikoranire myiza hagati y’inzego zishinzwe umutekano inzego z’ibanze ndetse n’abaturage byatumye umutekano ubungwabungwa neza mu midugudu yabo.