Ku itariki 22 Mutarama, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru,habereye inama nyunguranabitekerezo hagati y’umuyobozi ushinzwe ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA),Rachael Tushabe, n’abapolisi bakora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha(Criminal Investigation Department-CID).
Tushabe yavuze ko imyuka ishyushye iterwa no kwangirika kw’ibidukikije itera uburwayi butandukanye, bityo akangurira abaturage kwirinda no kurwanya ibikorwa bibangamira ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Chief Supt. of Police (CSP) Maurice Morigo,umuyobozi wungirije wa CID, yavuze ko, iki kiganiro cyari kigamije kwungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima no kwubahiriza amategeko abigenga.
Yagize ati, ˝Nk’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kugenza ibyaha, birimo n’iby’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima,byari ngombwa ko duhura n’uru rwego (REMA) kugira ngo twungurane ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo turusheho gukumira no kurwanya ibikorwa bibangamira ibidukikije n’urosobe rw’ibinyabuzima˝
CSP Murigo yagize ati,˝Imyuka ishyushye iterwa no kwangirika kw’ibidukikije, yangiza ikirere.Ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’iterambere muri rusange.˝
Mu myanzuro y’iyi nama harimo kurushaho kubungabunga umutungo kamere,kurwanya ibikorwa bibangamira ibidukikije harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga mu buryo butemewe n’amategeko,gutwika ibintu bitandukanye ndetse n’imyotsi iva mu nganda n’isohorwa n’ibinyabiziga.
Polisi y'u Rwanda yasinyanye na REMA amasezerano y'ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.
Kinyarwanda
English











