Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi na REMA batangiye kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya imyuka ihumanya ikirere yubahirizwa

Tariki ya 7 Nzeri hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kugira ikirere gikeye, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) bakoze igikorwa cy'ubugenzuzi bugamije kureba uko  abatunze ibinyabiziga bubahiriza amabwiriza yo kurwanya imyuka ihumanya ikirere aho basuzumaga ibipimo by’imyotsi iva mu 

Binyabiziga bikoresha mazutu.

Ni igikorwa cyabereye mu mihanda yose yinjira mu mujyi wa Kigali uturutse mu Ntara zose z’igihugu aho abapolisi bifashishaga imashini bagasuzuma ibipimo by’imyotsi iva mu modoka zikoresha mazutu.  Uwo basangaga imodoka ye ifite ibipimo biri hejuru yagirwaga inama yo kujya gukoresha iyo modoka ye.

Nyuma y’icyo gikorwa  hakurikiyeho gusura ikigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC).  Mu byo gikora harimo no gusuzuma imyotsi iva mu binyabiziga ikaba yahumanya ikirere.

Umuyobozi wungirije mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, Chief Superintendent of Police (CSP) Bernardin Nsengiyumva yavuze ko mu byo kiriya kigo gikora harimo kugenzura ingano y’imyotsi iva mu modoka zikoresha mazutu, izo bigaragaye ko zifite ikibazo ba nyirazo bagirwa inama yo kujya kuzikoresha.

Yagize ati  “Nka Polisi y’u Rwanda dufite uruhare mu kurengera ikirere n’ibidukikije, mu kazi dukora muri iki kigo (MIC) harimo no kugenzura ibipimo by’imyotsi y’imodoka zikoresha mazutu kugira ngo turebe ko iyo myotsi itazateza ikibazo cyo guhumanya ikirere. Iyo dusanze ibipimo biri hejuru nyir'ikinyabiziga tumugira inama yo kujya gukoresha imodoka akazagaruka tukamuha icyangombwa cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga.”

CSP Nsengiyumva yakomeje avuga ko iki kigo cya Polisi y’u Rwanda gifite ubushobozi bwo gupima imodoka 500 ku munsi ariko muri zo 20% nizo bashobora gusanga zifite ikibazo cy’imyotsi ihumanya ikirere. Ikigo cya Polisi gishinzwe gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC) mu mwaka wa 2008 nibwo cyatangiye gutanga serivisi zo gusuzuma imyuka yangiza ikirere, icyo gihe cyahereye ku modoka nini gusa nyuma mu mwaka wa 2009  cyatangiye no gusuzuma imodoka ntoya.

Kugeza ubu iki kigo kikaba kigira gahunda yo kwegereza abaturage iyi serivisi aho abakozi bacyo bagira ibihe byo kujya mu ntara z’igihugu bakajya gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ba nyirabyo batagombye kuza i Kigali.

CSP Nsengiyumva yagize ati  “Ibi biri mu rwego rwo gutanga serivisi nziza kandi tworohereza abaturarwanda kugira ngo basuzumishe ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo ariko kandi ni no mu rwego rwo guhashya ikibazo cy’imyuka yakwangiza ikirere.”

Mugabo Modeste ni umukozi muri REMA ashinzwe kugenzura ihumana ry’ikirere, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda ntawavuga ko dufite ikibazo gikomeye cy’imyuka yangiza ikirere ariko hagenda hagaragara imyuka mikeya  ishobora kugira ikibazo ku bana ndetse n’abanyantege nkeya. Yavuze ko ibihumanya ikirere atari imyotsi iva mu modoka gusa kuko n’imyotsi y’amapine batwitse yangiza ikirere, abatwika amashyamba, abatwika amakara n’ibindi, ibi bikaba bibamo udukungugu dutoya tujya mu bihaha tugateza indwara z’ubuhumekero nk’ibihaha, asima, n’umutima.

Yagize ati  “Iyo uhumetse imyotsi iva muri biriya bintu twavuze haruguru bikugiraho ingaruka z’ako kanya ukaba warwara indwara z’ubuhumekero. Gusa mu Rwanda ntibiraba bibi cyane usibye kuba byakwibasira abana n’abandi bantu b’abanyantege nkeya.”

Mugabo yakomeje avuga ko REMA ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda batazahwema gukomeza ubufatanye mu kurwanya imyuka yose yangiza ikirere cyane cyane imyuka iva mu binyabiziga. 

Umunsi mpuzamahanga wo kugira ikirere gicyeye uhuriza hamwe inzego zitandukanye harimo ubucuruzi, uburezi n’ubuzima bagafatanyiriza hamwe kuzamura imyumvire y’abaturage ku ngaruka z’ihumana ry’ikirere. Abantu bagakangurirwa uko ibyanduza ikirere bigira ingaruka ku buzima ndetse bakanasobanurirwa  ibyakorwa kugira ngo tugire ikirere kitanduye binyuze mu kurengera ibidukikije.

Umuryango w’abibumbye (UN) Uvuga ko iyangirika ry’ikirere biturutse ihindagurika birimo kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu harimo n’urupfu ariko cyane cyane ibihugu bikennye bikaba aribyo byibasirwa cyane.