Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi n?urubyiruko rw?abakorerabushake bubatse uturima tw?igikoni ibihumbi 223 hagamijwe kurwanya imirire mibi

Polisi y?u Rwanda ifatanyije n?urubyiruko rw?abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda (RYVCP) bubakiye abaturage uturima tw?igikoni 223,104 mu gihugu hose mu rwego rw?ubukangurambaga bugamije guteza imbere indyo yuzuye, kurwanya imirire mibi no kugwingira.

Ubukangurambaga bwamaze ukwezi bwatewe inkunga n? Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) bwasojwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 6 Kamena, hakaba harubatswe uturima tw?igikoni dusaga 100 muri buri kagari mu tugari twose uko ari 2148 mu gihugu hose.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, Umuyobozi wungirije w?ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y?abaturage gihuriza hamwe imbaraga n?urubyiruko rw?abakorerabushake mu gushyigikira gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry?igihugu.

Urubyiruko rw?abakorerabushake kuri ubu rugizwe n?abanyamuryango barenga ibihumbi 480 mu gihugu hose, ni umuryango w?urubyiruko washinzwe mu mwaka wa 2013 mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y?u Rwanda n?abaturagae mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu gukora bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha no gushyigikira ibikorwa by?igihugu bigamije kuzahura imibereho myiza y?abaturage nk?Umuganda, kurengera ibidukikije, guteza imbere ubuzima buzira umuze, n?ibindi.

ACP Ruyenzi yagize ati: "Igwingira n'imirire mibi ni ibibazo bikomeye ku buzima n?umutekano, kandi kugira ngo bicyemuke ni inshingano rusange."

Imirire mibi, mu buryo bwayo bwose, ikubiyemo gufata amafunguro adafite intungamubiri cyangwa imyunyu ngungu bihagije bishobora gutera igwingira, gutakaza ibiro, umubyibuho ukabije hamwe n?indwara zitandura zikomoka ku imirire mibi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n?ubwiyongere bw?abaturage n'ubuzima mu Rwanda bwagaragaje ko mu mwaka wa 2020, igwingira mu bana ryagabanutse rikava kuri 48 ku ijana mu mwaka wa 2000 rikagera kuri 33 ku ijana. Muri icyo gihe, umubare w'abana bafite ibiro bike nawo wagabanutse kuva kuri 20 ku ijana kugera ku 8 ku ijana. Gutakaza ibiro ku bana nabyo byagabanutse kugera kuri 1 ku ijana bivuye ku 8 ku ijana mugihe kimwe.

Kugwingira ni ikimenyetso cy?imirire mibi y?igihe kirekire mu gihe gutakaza ibiro  nabyo bigaragaza ko habayeho imirire idakwije intungamubiri.



Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko mu mwaka wa 2020, abana bagera kuri miliyoni 149 ku isi bafite imyaka iri munsi y?itanu bagwingiye, miliyoni 45 batakaje ibiro naho miliyoni 38.9 bagira umubyibuho ukabije.

OMS igaragaza kandi ko 45 ku ijana by'impfu z?abana bari munsi y?imyaka itanu zifitanye isano n?imirire mibi, kandi ziganje mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi.

Bayisenge Eric, Umunyamabanga nshingwabikorwa w?Ihuriro ry?Urubyiruko rw?abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, yavuze ko kurwanya igwingira mu bana bishimangirwa n?ubufatanye bushya n? Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana.

Yagize ati: ?Urubyiruko rw?Abakorerabushake rwashyizweho hashingiwe ku gitekerezo cyo gukunda igihugu hagamijwe gutoza urubyiruko umuco wo kutikunda no kutiganda mu gushyigikira gahunda z?igihugu z'iterambere. Ubu bukangurambaga rero, bwakozwe ku bufatanye na Polisi y?u Rwanda bwari bugamije gushyira mu bikorwa amasezerano twagiranye na NCDA yo kurwanya igwingira mu bana n?imirire mibi, kurengera abana no gukurikirana ibigo byita ku bana bato. ?

Yongeyeho ko Gahunda z?imbonezamikurire y'Abana Bato (ECDs) zimwe na zimwe zidakoreshwa n?ababyeyi uko bikwiye avuga ko ubukangurambaga buzakomeza bibutsa ababyeyi akamaro k?ibigo, biha abana amahirwe yo kwiga hakiri kare, kugira imirire myiza n?isuku.

Ufitinema Adeline, inzobere mu biribwa n?imirire mu kigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, yavuze ko uturima tw?igikoni dufasha ababyeyi kubona ibiryo bikungahaye ku myunyu ngugu na vitamine nka Vitamini A dusanga mu mashu, karoti, epinari n?izindi mboga rwatsi byuzuza ibindi biryo biboneka ku rwego rw?ingo kugira ngo bikore indyo yuzuye.

Yagize ati:?Uturima tw?igikoni dufasha mu kubona imbuto n?imboga zitandukanye zigaragaza uruhare rw?ubuhinzi mu guteza imbere imirire ku rwego rw?urugo binyuze mu musaruro warwo bwite ukabasha gutunga umuryango. Biroroshye kutwubaka no kutwitaho mu gikari, kandi mu gihe umusaruro ubaye mwinshi, birashoboka ko wasagurirwa isoko ukinjiza amafaranga yagurwa ibindi biribwa mu rwego rwo kuboneza imirire.?

Kugira ngo umwana akure neza, abaganga bagira inama ababyeyi ko konsa no kwita ku mwana bitangira kuva inda igisamwa kugeza ku myaka 2 kugirango hirindwe igwingira no gucutsa umwana imburagihe kandi umwana agahabwa amashereka gusa kuva akivuka kugeza agize amezi atandatu ya mbere ari bwo atangira guhabwa imfashabere, bakanasaba abagore batwite kugira imirire itandukanye bibanda ku biribwa bikungahaye ku butare kandi bakagenera abana kuva ku mezi 6 kugeza kuri 23 ibiribwa bikungahaye ku butare na Vitamine A.