Ku cyumweru tariki 8 Nyakanga uyu mwaka, Polisi mu turere twa Musanze na Burera yakoze imikwabu igamije gufata abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababikwirakwiza, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha; muri ibyo bikorwa ifatana abantu batandatu inzoga z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda.
Mukasine Chantal yafatanywe imifuka 13 yuzuye inzoga yitwa Blue Sky. Izi nzoga zafatiwe iwe mu rugo mu kagari ka Rwebeya, mu murenge wa Cyuve (Musanze). Mu rugo rw’uyu mugore w’imyaka 38 y’amavuko Polisi yahafatiye kandi abandi bane yakoreshaga mu gukwirakwiza izi nzoga bazivana iwe mu rugo bazijyana ahandi; abo akaba ari: Mushimiyimana Louise, Uwineza Violette, Umuhoza Albertine na Uwimna Josephine.
Na none mu kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, muri aka karere (Musanze); Polisi yahafatiye amaduzeni 25 ya Chief Waragi n’amaduzeni atandatu (06) ya Chase Vodka. Polisi ikomeje gushaka uwari upakiye izi nzoga kuri moto ifite nimero ziyiranga (Pulake) RC 892Q kuko yirutse ubwo yamuhagarikaga.
Polisi muri Burera yafatanye uwitwa Ndabigira Cyprien amaduzeni 150 ya Blue Sky, amaduzeni 90 ya Chief Waragi, amaduzeni 25 ya Chase Vodka na litiro imwe ya Kanyanga. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yafatiwe ku kagari ka Bukwashuri, umurenge wa Kivuye. Polisi ikomeje gifatanya n’izindi nzego gushaka abari bazikoreye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abinjije izi nzoga mu gihugu bazikuye muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere bihana imbibi n’U Rwanda.
Yagize ati,"Polisi ihora ikangurira abinjiza bene izi nzoga mu gihugu kubireka; ariko bamwe baracyabikora. Abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kuzinjiza mu gihugu no kuzicuruza; bakirengagiza ingaruka zigira ku bazinywa no ku iterambere muri rusange bamenye ko Polisi yahagurukiye kubirwanya ifatanyije n’izindi nzego; bityo ikaba igira inama abishora mu biyobyabwenge by’amoko yose kubireka."
CIP Twizeyimana yagize kandi ati,"Ndacyeka abantu bajya bareba ibyo bene izi nzoga zikora abazinywa. Iyo zidateye uwazinyoye gukubita abandi no kubakomeretsa, zituma akora ibindi byaha birimo gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibi bigaragaza ko nta cyiza cyazo."
Yashimye abatanze amakuru yatumye izi nzoga zifatwa; agaragaza ko kuzishoramo amafaranga ari ukuyapfusha ubusa; ndetse ko ari ukwikururira ubukene kuko iyo zifashwe ziramenwa;asaba abatuye Intara y’Amajyaruguru kwirinda ibyaha aho biva bikagera.
Zimwe mu nzoga zafatiye muri utu turere kuri uyu munsi nka Chief Waragi na Kanyanga zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Iri Teka rivuga ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.
Kinyarwanda
English











