Polisi muri Kirehe yakanguriye abahatuye kwirinda no gufatanya gukumira ihohotera rikorerwa abanaUmuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, ku wa 21 Nyakanga uyu mwaka yagiranye ikiganiro n’abatuye akagari ka Mubuga, mu murenge wa Musaza abakangurira kwirinda ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana, gufatanya kubikumira no kwirinda guhishira ababikora.
Yabanje gusobanurira amagana y’abitabiriye iyo nama umwana uwo ari we; aha akaba yarababwiye ko afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko.
SP Rutaremara yababwiye ko kutandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere; kutamuvuza, kumuvana mu ishuri, kumukoresha imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko, kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kwidagadura, kumusambanya, gukuramo inda, kumuta, kumushimuta, kutamubwira ababyeyi be, no kumukubita; ari bimwe mu byaha by’ihohotera bikorerwa abana.
Yagize ati,"Hari abavana abana mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo ivunanye, kandi ibuzanyijwe n’amategeko nko gucukura amabuye y’agaciro (Mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gucukura umucanga, no kubikoreza imitwaro mu isoko (Bashaka amafaranga). Murasabwa kubyirinda."
Yabwiye abo baturage ko gusambanya abana, kubakubita, n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi cyangwa inzoga zitujuje ubuziranenge ; hanyuma abasaba kwirinda kubicuruza no kubinywa.
SP Rutaremara yabwiye abari aho ko ubwumvikane buke mu miryango ari kimwe mu bitera abana guhunga iwabo bakajya ku mihanda; maze asaba ababyeyi bitabiriye iyo nama kwirinda amakimbirane n’ibindi byose byatuma abana bahunga iwabo bakajya ku muhanda aho bakorera ibyaha birimo ubujura no kwishora mu biyobyabwenge babinywa, abandi bakabicuruza.
Yabakanguriye gutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ihohotera rikorerwa abana kuri nimero ya telefone itishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers), cyangwa bakagana Sitasiyo ya Polisi ibari hafi.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza, Majyambere Jean Claude yashimye Polisi ku butumwa yagejeje ku batuye akagari ka Mubuga bwibanze ku kubakangurira kwirinda ihohotera rikorerwa abana no gusenyera umugozi umwe mu kurikumira; abasaba gukurikiza inama bagiriwe.
Yabasabye gutangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zifatanya gukumira ibyaha n’icyahungabanya umutekano muri rusange.
Kinyarwanda
English











