Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi muri Kicukiro na Nyarugenge yafashe abakoreshaga amafaranga y’amiganano

Ku wa 20 Werurwe uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo batatu barimo gukoresha amafaranga y’amiganano.

Abafashwe ni Musabyimana Baptiste w’imyaka 19, Nsengimana Jean Robert w’imyaka 42 na Niyibizi Felix w’imyaka 54 y’amavuko.

Aba bagabo bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi ifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umutekano. Musabyimana yafatiwe mu kagari ka Muyange, umurenge wa Kagarama (Kicukiro) ubwo yari agiye kugura televiziyo y’uwitwa Muhirwa Fabien w’imyaka 40 ku mafaranga y’u Rwanda angana n’ ibihumbi mirongo itanu na bibiri (52,000frw) agizwe n’inoti ebyiri za 5,000frw n’inoti 21 za 2000frw; aya yose akaba yari amiganano.

Nsengimana na Niyibizi bafatiwe mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali (Nyarugenge) ubwo bari mu kabari  bafite inoti 48 z’amafaranga 100 y’amadorari (100 $) barimo bashaka uyabavunjira.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bose kugira ngo bafatwe byaturutse ku  makuru Polisi yahawe n’abaturage.

Yagize ati,” Aba bagabo bombi (Nsengimana na Niyibizi) bafashwe kubera amakuru twahawe n’abaturage. Babanje kuyaha nyir’akabari ababwira ko nta yo kubavunjira afite, ubwo bakomeza gushaka ubavunjira, bajya ku mukozi wa MTN utanga serivisi z’amafaranga. Uwo bayavunjishijeho yibajije impamvu bamuzaniye ayo mafaranga angana atyo, batayajyanye ku biro by’ivunjisha, bimubera urujijo; ni ko kubwira bagenzi be ibyamubayeho na bo bavuga ko abo bantu babagezeho, bitegereje neza  basanga ari amahimbano, ni ko guhita batanga amakuru kuri Polisi, turabafata.”

Yagiriye inama abantu ko mu gihe uhawe amafaranga, mbere yo kuyabika wabanza ukareba neza niba yujuje ubuziranenjye; aha akaba yaragize,”Aba bajura kenshi na kenshi amafaranga bakunda kwigana  ni inoti y’Ijana (100) y’amadorari n’inoti ya mirongo itanu (50) y’Amayero; na ho amanyarwanda inoti bigana ni iza 2000frw n’iza 5000frw. Musabwe rero kujya mugira amakenga mu gihe mwakira cyangwa muvunja ayo mafaranga”.

Yasoje agira inama abakozi ba serivise zitanga amafaranga ya sosiyete z’itumanaho ndetse n’abandi bacuruzi kutajya bashaka inyungu z’umurengera agira ati;” Ukwiye kwitondera   umuntu ukuzanira amadorari cyangwa amayero, akakubwira ngo arihuta muvunjire vuba umuhe make adacyererwa urugendo, ngo wowe uzivunjishirize ubone menshi. Ugomba gushishoza ntuhubuke.

Yaburiye abakora amafaranga y’amiganano ko babireka kuko Polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bari maso; kandi biteguye gufata uwo ari we wese wishora muri iki cyaha.

SSP Hitayezu yibukije ko aya mafaranga atuma ubukungu bw’igihugu buhungabana, ndetse aboneraho gushimira abaturage batanga amakuru ku nkozi z’ibibi nk’izi; asaba ko uwo muco mwiza wo gukorana neza na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego wakomeza.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha; bahanwa n’ingingo ya  601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.