Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi muri Kayonza yafatanye umugabo amasashi ya pulasitiki 14 800

Ku itariki 4 Kamena, uyu mwaka; Polisi mu karere ka Kayonza yafatanye uwitwa  Nzaramba Emmanuel  amasashi ya pulasitiki 14 800 yari mu mifuka 74 .

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yafatanywe kandi amapaki 65 y’Ibinini bya Coartem bya magendu; ibi byose bikaba byarafatiwe aho yabigurishirizaga rwihishwa  mu kagari ka Cyabajwa, mu murenge wa Kabarondo.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Iburasirazuba,  Chief Inspector of Police (CIP) Theobald  Kanamugire yavuze ko kugira ngo Polisi imenye ko acuruza  amasashi ya pulasitiki n’Ibinini bya magendu  byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yabigurishije.

Yagize ati,"Bamwe mu babiguze ni bo batanze amakuru ko Nzaramba acuruza amasashi n’ibinini . Polisi imaze kubona ayo makuru yagiye gusaka aho yayagurishirizaga, ihafatira ayo masashi n’ibyo binini bingana bityo."

CIP Kanamugire yagize ati,"Amasashi ya pulasitiki ntiyemewe mu Rwanda  kuva mu mwaka wa 2008. Abayinjiza mu gihugu bayakura muri  bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Ababikora baragirwa inama yo kubireka kuko bihanwa n’amategeko."

Isashi ya pulasitiki ni igikoresho mvaruganda gikozwe mu miti y’ubutabire yitwa mu magambo y’Icyongereza "Ethene (monomer)"; nk’uko bisobanurwa n’Ingingo ya 432 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo yacyo ya 433 ivuga ko umuntu wese ugurisha amasashi akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Iyi ngingo (433) ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha isashi ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000), kandi akamburwa iyo sashi. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

Na none iyi ngingo ivuga ko Abayobozi b’Inganda, ab’Ibigo by’ubucuruzi cyangwa b’Isosiyete y’Umunyamigabane umwe bafatanywe amasashi akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Kanamugire yashimye abatanze amakuru yatumye Nzaramba afatanwa amasashi ya pulasitiki n’ibinini bya magendu; asaba abatuye Intara y’Iburasirazuba kwirinda ibyaha byose; kandi buri wese akagira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryayo mu gihugu n’icuruzwa ryayo atanga amakuru yerekeye  ababikora.

Yavuze ko Nzaramba agifatwa yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).