Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi muri Gakenke yaganirije Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku ruhare rwarwo mu gukumira ibyaha

Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira binyuze mu bukangurambaga rukora hirya no hino mu gihugu; Polisi y’u Rwanda ikaba iruha amahugurwa kugira ngo rugire ubumenyi burubashisha gusohoza neza izo nshingano.

Ni muri urwo rwego, ku itariki 9 z’uku Kwezi, Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu karere ka Gakenke, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Berchmas Dusengimana yaganiriye n’abo mu murenge wa Nemba, ababwira uko banoza ibyo bashinzwe byerekeye gukumira ibyaha.

Ibyo biganiro byabanjirijwe n’umuganda wo gutunda ibiti bizirikwaho insiga z‘umuriro w’amashanyarazi. Icyo gikorwa cyakozwe na Polisi muri aka karere ifatanyije n’abahatuye.

Mu ijambo yagejeje kuri urwo rubyiruko, CIP Dusengimana yabashimiye uruhare bagira mu kubungabunga umutekano; ariko na none abasaba kongera imbaraga mu gukangurira abandi kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko nko kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge.

Yababwiye ati,"Mu bukangurambaga bwanyu mujye mubwira abantu ko ibiyobyabwenge bitera umuntu ubinywa uburwayi butandukanye butuma adakora ngo yiteze imbere; kandi ko bimutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana."

Yakomeje agira ati,"Mujye mubabwira kandi ko bitera igihombo gikomeye umuntu ubyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa; kandi ko uhamwe n’icyaha cyo kubyishoramo afungwa, akanacibwa ihazabu; bityo mubakangurire kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko bitagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu."

CIP Dusengimana yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Nyuma yo kubona no gusesengura amakuru yerekeye ikintu gishobora guhungabanya umutekano hagomba gukurikiraho kuyahanahana vuba kugira ngo inzego bireba zifatanye kugikumira."

Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’akarere ka Gakenke, Thierry Sibomana yabwiye bagenzi be ati,"Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha, tugomba gutanga urugero rwiza mu byo dukora byose. Tugomba kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa aho turi hose; bityo dukomeze gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano , wo shingiro ry’iterambere, amahoro n’ituze birambye."

Sibomana yashimye Polisi ku bumenyi yabahaye bwerekeye uburyo barushaho gukora neza ibyo bashinzwe; asoza ijambo rye asaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gusangiza ubumenyi bungutse abo bahagarariye.

Mu byo uru rubyiruko rukora harimo kubakira abatishoboye no kubasanira amazu, kubishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza no kuboroza amatungo maremare n’amagufi.

Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha, Ihuriro ry’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda  basinye amasezerano y’ubufatanye mu kubikumira.