Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi mu majyaruguru yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwirinda ibyaha guharanira kugera ku ntego zabo

Ku cyumweru tariki ya 11 Werurwe, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi yagiranye inama n’abagize komite nyobozi y’ihuriro  ry’urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha muri buri karere, aho buri karere kagize intara y’Amajyaruguru kari gahagarariwe n’banyamuryango batatu aribo umuhuzabikorwa, umwungirije n’umunyamabanga.

Iyi nama yabereye mu karere ka Musanze yari igamije kongera gushishikariza abanyamuryango b’iri huriro guharanira kugera ku ntego biyemeje zo gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya no gukumira ibyaha, bihutira gutanga amakuru yatuma ibyaha bikumirwa, bagakangurira urubyiruko kwirind inda zitateguwe, kwirinda ruswa n’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.

ACP Mutsinzi yaravuze ati:” Ni byiza ko muba ijisho ry’umutekano. Kugira ngo ibyo mubigereho, mugomba kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba, kandi mugaha amakuru Polisi y’u Rwanda ku gihe yatuma bikumirwa ndetse yanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora."

Yakomeje abashimira uruhare bagira mu iterambere ry’abaturage cyane cyane imbaraga bagra bikorwa birimo kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza  amatungo magufi n’amaremare.

ACP Mutsinzi yasabye kandi uru rubyiruko gufasha bagenzi babo kumva neza ko ejo hazaza haharanirwa, bityo bagafasha urubyiruko gukomeza kwirinda Sida n’inda zitateguwe kuko zangiza ejo habo heza.

Aha yaravuze ati:”Turabasaba ko mumanuka mu midugudu, mugakangurira urubyiruko gukora ibishoboka byose kugira ngo hatagira ugushwa mu mutego no kutamenya icyo akwiye gukora kugira ngo abashe kwirinda inda zitateguwe. Kandi bose birabareba, ari abahungu n’ abakobwa.”

Yanabibukije kwita ku kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko bikaba biri mu bishobora gutuma bareka n’akazi kabo ka buri munsi.

Kuri iyi ngingo yaravuze ati:”Ubufatanye bwanyu n’abaturage, Polisi n’ubuyobozi nibyo bizafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri mu bibangamira umutekano cyane cyane iyo biri mu rubryiruko. Nimurugane rero mubakangurire ububi bwabyo n’ingaruka bitera maze dukomeze guteza imbere igihugu cyacu.”

ACP Mutsinzi yasoje asaba uru rubyiruko guharanira ko ruswa yacika kuko ari icyaha gikomeye, dore ko kinadindiza ubukungu bw’igihugu ndetse kikanagira ingaruka mbi kuri gahunda y’imiyoborere myiza y’igihugu.

Yagize ati:“Ahagaragara ruswa nta terambere rihaba. Nimubigiramo uruhare iki cyaha kizacika mu gihugu, ibi ariko kugira ngo bigerweho na buri munyarwanda akaba asabwa kubigiramo uruhare, kandi nimwe musemburo w’iterambere.”