Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga, batangije amahugurwa y’iminsi ine agamije gutanga ubumenyi bwo kurushaho kurwanya no gukumira icuruzwa n’ikwirakwiza ry’imiti ndetse n’ibindi bicuruzwa by’ibyiganano.
Aya mahugurwa arimo aritabirwa n’abapolisi 30 bakorera mu mashami atandukanye ya Polisi. Ifungurwa ry’aya mahugurwa ryari ryitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda nk’abakozi ba minisiteri y’ubuzima, ab’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’ibindi.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wungirije uwa Polisi ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yavuze ko ibicuruzwa by’ibyiganano harimo n’imiti itujuje ubuziranenge ari ikibazo gikomereye isi yose, aha akaba yakomeje avuga ko abakora bene ibi byaha usanga kenshi bifashisha ikoranabuhanga bityo bagakwirakwiza ibi bicuruzwa ku isi yose.
Agaruka kubijyanye n’imiti y’imyiganano, DIGP Marizamunda yagize ati, “Nta gihugu nakimwe kitagerwaho n’ingaruka ziterwa na bene iyi miti. Ni ngombwa ko dusobanukirwa ko kohereza cyangwa gutumiza bene iyi miti ari icyaha gikomeye cyane ko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu.”
DIGP Marizamunda yaboneyeho umwanya wo gusobanura ko, Polisi y’u Rwanda buri gihe yifatanya n’izindi nzego zaba izo mu karere no ku isi muri rusange, muri gahunda yo kurwanya ikwirakwiza ry’ibi bicuruzwa.
Yakomeje kandi avuga ko, ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga, Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu itandukanye nka Mamba, Usalama ya 1 n’iya 2, FAGIA na Wipe-out, iyi mikwabu nkuko yakomeje abitangaza, ngo ikaba yarasigiye Polisi ubumenyi ndetse ibi bikaba byaratumye ishyiraho ishami rishinzwe by’umwihariko, kurwanya no gukumira ibicuruzwa by’ibyiganano birimo n’imiti ikoreshwa mu buvuzi.
Avuga ku kamaro k’aya mahugurwa, DIGP Marizamunda yagize ati, “Ndagira ngo twemeranywe twese ko, abakozi bafite ubumenyi n’ibikoresho bigezweho, ari ingenzi kugira ngo ikora n’ikwirakwiza rya bene ibi bicuruzwa ribashe gukumirwa.”
DIGP Marizamunda yasoje ijambo rye ashimira ubufatanye na Polisi mpuzamahanga by’umwihariko mu gikorwa cyo gutegura aya mahugurwa.
Umuyobozi muri INTERPOL, ushinzwe kurwanya ibicuruzwa by’ibyiganano, Ellis Micheal, yavuze ko icuruzwa ry’imiti n’ibindi bicuruzwa by’ibyiganano ari ikibazo gihangayikishije isi yose dore ko bigira ingaruka mbi haba ku buzima bw’abantu, ubukungu, ibidukikije ndetse bikaba nkuko yakomeje abitangaza binabangamira ishoramari n’ubushakashatsi.
Ellis yagize ati: “Nimwibaze namwe akaga umuntu yahura na ko, igihe yaba atwaye imodoka ifite bimwe mu byuma nk’ibiyihagarika (Feri), ibyuma bihanagura ikirahuri cy’ikinyabiziga by’ibyiganano n’ibindi. Ese nimwibaze kandi ingaruka abana bahura nazo iyo bariye ibiribwa by’ibyiganano.”
Yakomeje kandi agaragaza ko hari n’ibindi bicuruzwa by’ibyiganano birimo; inzoga, ibiryo bifungwa mu mapaki, inyama zarengeje igihe, imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi, ibi byose akaba avuga ko bigira ingaruka mbi zitandukanye ku buzima bw’abantu.
Yashimiye imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije guhangana n’icuruzwa ry’imiti n’ibicuruzwa by’ibyiganano ndetse n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.
Mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama mu mwaka ushize wa 2014, ku bufatanye bwa Polisi mpuzamahanga(INTERPOL)na Polisi y’u Rwanda, hakozwe imikwabu yise “Wipe-Out” na “FAGIA”, iyi mikwabu yombi ikaba yarafatiwemo ibicuruzwa bitandukanye by’ibyigananano, birimo ibikoreshwa mu buvuzi, inzoga, amavuta yisigwa n’imibavu n’ibindi.
Operation ”FAGIA”, yakozwe muri Kanama uwo mwaka, ikaba yo yarafatiwemo bene ibi bicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miriyoni cumi n’enye n’igice.
Polisi y’u Rwanda isanzwe ikora imikwabu imbere mu gihugu igafata ibikoresho bitandukanye by’ibyiganano, muri ibi hakaba harimo amavuta yo kwisiga n’ibibavu, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.
Ku bufatanye na Polisi zo mu bihugu by’aka karere, Polisi y’u Rwanda kuva umwaka ushize kugeza ubu, imaze gufatira mu Rwanda imodoka 10 zibwe mu bihugu bitandukanye, izi modoka zikaba zarasubijwe ba nyirazo, abenshi bakaba bakomoka mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, Polisi y’u Rwanda yashyize ku mipaka yose ndetse no kibuga mpuzamahanga k’indege k’I Kanombe, uburyo I-24/7, bwifashishwa na Polisi z’ibihugu, mu guhanahana amakuru ku banyabyaha bakora ibyaha nyuma bagahungira mu bindi bihugu. Ubu buryo buzwi nka I/24-7, bukoreshwa Polisi z’ibihugu byinshi byo mu karere.
Ingingo ya 377 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora icyaha cy‟iyigana, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) .
Ingingo ya 382 yo iteganya ko, umuntu wese udandaza ibintu byiganywe, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).
Kinyarwanda
English











