Umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga uhuza za Polisi z’ibihugu (Interpol) Ronald K. Noble, yavuze ko uyu muryango ugifite intego yo guta muri yombi umuntu wese wagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 agashyikirizwa ubutabera.
Ibi Noble yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 14 ubwo yari ari mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga ya 6 y’ iminsi 3 iri kubera i Kigali, ikaba ihuje inzobere, abashakashatsi, Polisi mpuzamahanga (Interpol) na Polisi y’u Rwanda, ikaba iri kwiga ku ngamba zafatwa ngo hirindwe jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu,ikaba yarateguwe na Polisi mpuzamahanga ndetse na Polisi y’u Rwanda.
Iyi nama ihuje ibihugu 41 bigize umuryango mpuzamahanga uhuza za Polisi z’ibihugu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Duce umuco wo kudahana”.
Noble yagize ati: “Tuzakora uko dushoboye kose ku buryo umuntu wese ukekwaho jenoside yakorewe abatutsi agezwa imbere y’ubutabera, niyo byafata umwaka umwe, itanu, icumi cyangwa niyo byatwara ikinyejana, intego yacu ni ukubashyikiriza ubutabera”.
Mu ijambo rye yakomeje agira ati: “Dufite imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byinshi byishyize hamwe mu guta muri yombi aba bakoze jenoside, twizeye ko bizagerwaho, tutitaye ku gihe bizafata”.
Mu 1997 inama rusange ya 4 ya Interpol yasabye ibihugu byose gukorana n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda na Yougoslavie, bagata muri yombi abakoze abakoze jenoside yakorewe abatutsi n’abanyayougoslavie
Mu 2003 Inteko Rusange y’ Umuryango w’Abibumbye yasabye ibihugu byose gukorana na Interpol bagafata abakoze jenoside mu Rwanda .
Mu bantu 200 bashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa na Interpol ibiro byayo bikorera I Kigali, 40 nibo bamaze gufatirwa mu bihugu bitandukanye.
Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yasabye ibihugu byose kwirinda “ Politiki y’urwango”.
Abajijwe icyo avuga ku bavuga ko nta butabera buri mu Rwanda, Minisitiri Busingye yavuze ko ibyo ari imyumvire y’umuntu ku giti cye.
Aha yagize ati: “ Urukiko mpanabyaha rufite uko rubona ubutabera bw’u Rwanda, Inkiko za Norvege n’ububiligi zifite uko zibona ubutabera bw’u Rwanda, inkiko zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko ubutabera bwo mu Rwanda ari nk’ubw’ibindi bihugu”.
Niyo mpamvu rero, abafata ubutabera bwacu gutyo, ari abashaka kudashyira mu bikorwa ibyo basabwa.
Kinyarwanda
English











