Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irizeza umutekano usesuye abaturarwanda muri ibi bihe byo kwibuka

Kuva tariki ya 07 Mata  abaturarwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Isi  yose muri  rusange  baratangira icyumweru cyo  kwibuka ku nshuro ya 26  Jenoside yakorewe Abatutsi  muri Mata 1994.  Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri ibi bihe byo kwibuka.

Umuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa byose byabangamira ibihe byo kwibuka  nk’amagambo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, Gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi n’ibindi.

Yasobanuye ko kubera ibihe turimo byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi  ibikorwa byose bijyanye no kwibuka abaturarwanda bazabikurikiranira kuri radiyo, televiziyo  no ku mbuga nkoranyambaga  zabo  aho bari mu ngo.  

CP Kabera yagize ati “Turasaba abaturarwanda  gutanga amakuru kandi hakiri kare k'umuntu wese  ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba  abantu cyangwa abazagaragarwaho amagambo n’ibikorwa by’ipfobya.”

Yibukije abaturage ko ibyo bikorwa byose bihanirwa n’amategeko, bityo bagasabwa kujya bahamagara umurongo wa telefoni utishyurwa wa Polisi y’u Rwanda ariwo 112 cyangwa bakandika ubutumwa bugufi kuri WhatsApp bakoresheje nomero ya telefoni ariyo 0788311155.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abantu kwibuka ariko bazirikana kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Yagize ati  “Ningombwa ko twibuka abavandimwe n’inshuti zacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ariko ibi bihe bihuriranye n’uko turi mu bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi . Turasaba abantu  kwibuka biyubaka ariko bazirikana amabwiriza ya Leta amaze iminsi yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi  kugira ngo dukomeze kurinda ubuzima bwacu n’ubw’abandi.” 

CP Kabera yakomeje yibutsa abantu bafite ibinyabiziga byahawe uburenganzira bwo gukora ingendo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi gukomeza gutwara  abantu byagenewe gutwara. Yaburiye umuntu uwo ariwe wese uzafatwa yarenze ku mabwiriza kuko azabihanirwa.

Twibuke twiyubaka twubahiriza ingamba yo kurwanya ikwirakiza rya Koronavirusi.