Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cyo #kwibuka 25

Tariki ya 7 Mata u Rwanda rwifatanya n’ amahanga kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Muri uyu mwaka turibuka kunshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 aho ifite insanganyamatsiko igira iti “KWIBUKA TWIYUBAKA “.

Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi, umutekano ukwiye kwitabwaho haba mu midugudu dutuyemo aho dukorera ndetse n’ahateganyijwe kuzabera ibiganiro byo kwibuka kugira ngo hatagira uwaca murihumye agakora ibikorwa bihungabanya umutekano cyangwa ibikomeretsa abarokotse.

Muri ibi bihe Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byo kwibuka, kwirinda ibibujijwe ndetse no kwitabira ibiganiro byo kwibuka nk’unko byateguwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), bikaba bizatangirwa mu midugudu yose igize igihugu cyacu.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda yemeza ko hafashwe ingamba zigamije gusigasira umutekano kugira ngo ibikorwa byo kwibuka bizakorwe mu mutekano usesuye.

Yagize ati “Mu gihugu hose inzego z’umutekano ziri maso, umutekano mu midugudu, ku nzibutso za Jenoside ndetse n’ahazatangirwa ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi uzaba urinzwe uko bikwiye”.

CP Kabera yasabye abanyarwanda kubahiriza amategeko birinda ibikorwa bibujijwe birimo n’amagambo asesereza arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Mu bihe byashize hagiye hagaragara ibikorwa byo kwangiza imitungo y’abarokotse, aho hari abatemye inka z’abaturage abandi bakarandura imyaka mu mirima, abandi bakagaragarwaho n’amagambo mabi asesereza yuzuyemo imvugo    ipfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994”.

CP Kabera asoza asaba ubuyobozi bw’inzego zibanze kurushaho gukorana n’abaturage  mu kwicungira umutekano binyuze mu gukora amarondo, kurwanya ibyaha  ari nako hatangwa amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo igishobora guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturarwanda gikumirwe.

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yatangiye itariki 7 Mata 1994 ihagarikwa nyuma y’iminsi ijana  n’ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi imaze guhitana ubuzima bw’abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni. Muri iki gihe twibuka kunshuro ya 25 umunyarwanda wese akwiye guharanira gusigasira ibyagezweho tukibuka twiyubaka twirinda amacakubiri ari nako turwanya abakomeje gupfobya no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.