Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, yafashe abantu 51 bakurikiranyweho gukora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abafashwe ni abacukura n’abacuruza amabuye batabifitiye Uruhushya barimo; 17 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, 25 bo mu Karere ka Muhanga n’icyenda bafatiwe mu Karere ka Ruhango.
Bafatanywe amabuye y’agaciro apima ibilo birenga 700, arimo ayo mu bwoko bwa gasegereti, Lithium na Coltan, bafatanwa na moteri, umunzani n’ibindi bikoresho bya gakondo bifashishaga muri ibyo bikorwa.
Agaruka ku ngaruka zituruka kuri ubu bucukuzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yaburiye abishora muri ubu bucukuzi n’ubucuruzi butemewe, abibutsa ko bikorwa gusa n’uwabiherewe Uruhushya.
Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bufite amabwiriza abugenga, ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo afate ipiki n’igitiyo ajye mu murima, mu kirombe n’ahandi atangire gucukura. Ikirombe ubwacyo kigomba kuba cyaratangiwe uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha kugira ngo hakorerwe ibikorwa by’ubucukuzi kandi nabyo bikorwa gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko itegeko ribiteganya.
Aho ni hahandi usanga abishora mu bucukuzi butemewe, bitewe n’uko badafite ubumenyi buhagije n’ibikoresho byabugenewe, bahura n’akaga ko kuba bagwirwa n’amasimu bakahatakariza ubuzima, abandi bagakomereka, kwangiza ibidukikije, gushyira mu manegeka abaturiye ibirombe no kuba ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
ACP Rutikanga yibukije ko itegeko rihana umuntu ucukura, utunga ndetse n’ucuruza amabuye y’agaciro atabifitiye Uruhushya kandi ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu gihugu hose ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, abazafatwa bagakurikiranwa, ashimira n'abatanze amakuru, abasaba gukomeza ubwo bufatanye.
INKURU BIFITANYE ISANO: Polisi yakajije ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n’amategeko
Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara; gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro; gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse
Ingingo ya 64 ikomeza ivuga ko; Umuntu utunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu ya 30,000,000 Frw, ariko itarenze 60,000,000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 65; uhamijwe n’urukiko gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 60.000.000 Frw ariko itarenze 120.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.