Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga gutwara bitwararitse, cyane cyane muri bihe imvura iri kugwa ari nyinshi mu gihugu cyacu.

Ibi ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryongeye kubyibutsa nyuma y’aho muri iyi minsi, biri kugaragara ko hari imihanda n’ibiraro biri kurengerwa n’amazi bikangirika ndetse n’amazu y’abaturage.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, ibi yabitangaje kuwa kabiri tariki ya 24 Mata, nyuma y’aho hari impanuka zibaye zitewe n’uko imwe mu mihanda yari yarengewe n’amazi ahandi imihanda ikaba yaridutse, hakaba hari n’aho ibiti biteye hafi y’imihanda byagwiriye imodoka zaba izagendaga cyangwa izari ziparitse hafi y’ibyo biti. Ibi nabyo bikaba byaratewe n’iyi mvura nyinshi iri kugwa kuko ubutaka bworoshye cyane.  

Yabwiye abatwara ibinyabiziga ko ari byiza kugendera ku muvuduko wagenwe cyangwa byaba na byiza bakagendera munsi yawo, kuko muri ibi bihe by’imvura gufata feri bitunguranye bitaba byoroshye, bityo bikaba byateza impanuka.

Yavuze ati:”Muri iyi minsi mu gihugu cyacu hari kugwa imvura nyinshi bikagora abakoresha umuhanda gukora ingendo zabo. Niyo mpamvu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda risaba abatwara ibinyabiziga kwitonda, bakubahiriza uburenganzira bwa bagenzi babo bafatanya gukoresha umuhanda.”

SSP Ndushabandi yasabye abatwara ibinyabiziga ko igihe umuhanda barimo gukoresha warengewe n’amazi bashaka indi nzira banyura, aho kwishora muri ayo mazi kuko bashobora kugera imbere bagasanga umuhanda waridutse bigateza impanuka.

Yavuze ati:”Turasaba abatwara ibinyabiziga gucana amatara maremare kugirango barebe neza aho bagana, kandi bagahana umwanya uhagije hagati y’ikinyabiziga batwaye n’ikimuri imbere, kuko ibihu nabyo bituma umuntu atareba neza aho ahana bikaba byateza impanuka.”

Abanyamaguru nabo bagiriwe inama yo kwitwararika, bakirinda kwambukiranya umuhanda banyuze ahantu babona harengewe n’amazi.

Imihanda yagaragayemo ibibazo nk’ibi ni umuhanda Rwamagana-Kabuga-Remera, n’umuhanda w’ibitaka uva Ndera winjira muri Kaburimbo.