Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Ukuboza, Polisi y?u Rwanda yakoze ubukangurambaga bugamije guhwitura abakoresha umuhanda kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda harimo n?ibimenyetso bimurika (Traffic lights) mu rwego rwo kwirinda ibihano ndetse no gukumira impanuka.
Ubu bukangurambaga bukaba bwabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo ahazwi nka Rwandex. Ni ubukangurambaga kandi bwateguwe n?ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aho abashoferi, abatwara moto, abagenzi n?abanyamaguru basobanuriwe ibimenyetso byo mu muhanda, birimo amatara yo kugenzura ibinyabiziga ndetse n?uburyo Camera zikora.
Umuyobozi w?Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerard Mpayimana, yasobanuriye abatwara ibinyabiziga ko Camera zashyizweho kugira ngo hirindwe impanuka ndetse n?abakoresha imihanda mu buryo butanoze harimo nk?abatubahiriza ibimenyetso bimurika (Traffic Lights) ndetse n?ibimenyetso byo mu muhanda bahanwe kuko akenshi ibi biteza impanuka cyangwa umuvundo w?ibinyabiziga.

ACP Mpayimana yagize ati: "Abakoresha umuhanda bagomba kubahiriza ibimenyetso bimurika ndetse n?ibimenyetso byo mu muhanda, niyo mpamvu hano turi kubereka izi Camera zashyizwe hano Rwandex tukabamenyesha ko izi Camera zigiye gutangira gukora kugira uzahanwa atazatungurwa. Niyo mpamvu twafashe umwanya tukabasobanurira uburyo uzajya arenga ku mategeko yo mu muhanda harimo kutubahiriza ibimenyetso izi Kamera zizajya zimuhana.?
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissiober of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano zabo mu rwego rwo gukumira impanuka.
Yagize ati: ?Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abakoresha umuhanda amategeko y?umuhanda n?uburyo bwo kuwugendamo neza. Abakoresha umuhanda bagomba kumenya no kubaha amatara agenzura ibinyabizigandetse n?ibimenyetso byo mu muhanda ari itegeko. Niyo mpamvu muri uyu muhanda hashyizwe Camera kugira ngo umushoferi wese utubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda ahanwe.?
CP Kabera yongeyeho ko izi Camera zashyizwe kuri uyu muhanda wa Rwandex ziyongera kuzisanzwe ziri ku muhanda wa Muhima by?umwihariko zino zashyizwe ahantu hari ibimenyetso bimurika kugira abakoresha umuhanda birinde umubyigano (Traffic Jam), ikindi izi Kamera zo zifotora abatwara ibinyabiziga batubahirije ibimenyetso byo mu muhanda mu gihe izindi zifotora abarengeje umuvuduko wagennwe.
CP John Bosco Kabera asoza avuga ko ubu mu Mujyi wa Kigali umuvuduko ntarengwa washyizwe kuri 60km/h asaba abakoresha ibinyabiziga ko buri wese akwiye adakwiye kumenya umubare wa Camera zishinze mu muhanda ahubwo agomba gushishoza akamenya uburyo agendera mu muhanda akurikije amategeko harimo kubahiriza ibyapa n?ibimenyetso byo mu muhanda kuko ari byo by?ingenzi mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato.
Kinyarwanda
English











