Nk’uko inama y’Abaminisitiri iherutse kubyemeza, guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021 kugeza tariki ya 22 Gashyantare 2021 mu gihugu haratangira kubahirizwa amabwiriza mashya ajyanye no gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Aya mabwiriza aje nyuma y’aho Umujyi wa Kigali wari umaze ibyumweru bitatu uri muri gahunda ya Guma mu rugo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 02 Gashyantare yemejo ko:
a. Ingendo zibujijwe guhera saa moya z’umugoroba (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).
b. Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
c. Ibikorwa by’inzego z’abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rusabwa gukoresha abakozi b’ingenzi.
d. Abikorera barasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyakoreramo. ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).
e. Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za Kaminuza azakomeza gufunga.
f. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’uturere dutandukanye tw’Igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ingenzi cyangwa iz’ubukerarugendo . Ba mukerarugendo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose ariko ntizitware abantu barenze babiri.
g. Ingendo mu modoka rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo ziremewe mu Mujyi wa Kigali. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 50% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
h. Moto n’amagare byemerewe gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.
i. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings), ibirori n’amateraniro rusange birabujijwe.
j. Ahantu ho gukorera siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe, icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19. Siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye iremewe guhera saa kumi n’imwe kugeza saa tatu za mugitondo (5:00-9:00am).
k. Resitora na Café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
l. Utubari twose tuzakomeza gufunga.
m. Insengero zizakomeza gufunga.
n. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR-Test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Abagenzi bageze mu Rwanda bahita bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 7, icyo gihe cyarangira bakipimisha COVID-19 (PCR-Test).
o. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.
p. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.
q. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu ko n’ubwo hari serivisi zafunguwe abantu bagomba kubahiriza amabwiriza uko aba yatanzwe n’inzego nkuru z’Igihugu mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Yagize ati “Mujyi wa Kigali gahunda ya Guma mu rugo irarangira kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Gashyantare ariko hari amabwiriza yatanzwe agomba kubahirizwa 100%. Turakangurira abantu kubahiriza isaha yo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi kugira ngo binabafashe kuzajya bubahiriza neza isaha ya saa moya yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo. Kwambara agapfukamunwa kandi neza bizakomeza, guhana intera bizakomeza ndetse no kugira isuku abantu bakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune bigomba kubahirizwa.”
Yavuze ko atari ubwa mbere abantu bashyiriweho isaha saa ya moya yo kuba bageze mu ngo zabo, abibutsa ko bagomba kujya bategura neza ingendo zabo ku buryo birinda umuvundo cyangwa umuvuduko bikaba byateza impanuka kubera gusiganwa n’amasaha.
CP Kabera yagarutse ku bantu bakunze kugaragara barenze nkana ku mabwiriza ugasanga baracuruza inzoga mu tubari twa rwihishwa cyangwa bagakora siporo mu masaha atandukanye n’ayemewe.
Yagize ati” Nk’uko Polisi isanzwe igenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa n’ubundi ntizarambirwa. Tuzakomeza gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gufata abantu bacuruza inzoga mu tubari rwihishwa ndetse n’abandi barenga ku mabwiriza nkana.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abantu ko Polisi y’u Rwanda iri maso ndetse n’amayeri yose bakunda gukoresha azwi bityo ko uzagerageza kunyuranya n’amabwiriza azafatwa abihanirwe.
Amakuru mashya atangwa buri munsi n’inzego z’ubuzima mu Rwanda ku mugoroba wa tariki ya 6 Gashyantare yagaragaje ko kuri iyo tariki hari handuye abantu 151, hakira 430, hapfa abantu 4 naho abarembye ni 22. Ni mu gihe abantu bagera ku bihumbi 16,337 bamaze kwandura iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, naho abantu 271 bamaze guhitanwa nacyo.
Tariki ya 2 Gashyantare Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko ingamba zafashwe kuva tariki ya 19 Mutarama 2021 kugeza tariki ya 02 Gashyantare 2021 zari zatanze umusaruro cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ahari hakabije ubwandu bwinshi, yavuze byari bimaze kugabanuka ku kigero kiri hagati ya 6 na 7 ku icuma.
Kinyarwanda
English










