Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama ku cyicaro cy’umujyi wa Kigali habereye ikiganiro n’abanyamakuru, ni ikiganiro cyateguzaga gahunda yo gutangira kwishyura ingendo kuri za moto hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umugenzi azajya yishyura umumotari hifashishijwe mubazi. Cyari ikiganiro cyari kiyobowe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera n’umuyobozi w’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), Lt. Col Patrick Nyirishema.
Muri iki kiganiro umuyobozi w’urwego ngenzura mikorere Lt. Col Patrick Nyirishema yavuze ko uburyo bwo kwishyura hifashijwe ikoranabuhanga rya mubazi kuri za moto ari gahunda yari imaze imyaka ibiri itegurwa, kuva tariki ya 15 Kanama ikazatangira gushyirwa mu bikorwa bahereye ku bamotari bakorera mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko iyi gahunda igiye kuvanaho guciririkanya hagati y’umugenzi n’umumotari kuko byatumaga umwe ahenda undi, iri korabuhanga kandi rizatuma umugenzi yoroherezwa mu kwishyura kuko ashobora kwishyurirwa n’undi muntu igihe agize ikibazo cy’amafaranga kuri telefoni ye.
Lt Col Nyirishema yagize ati “Ubusanzwe kuva ku kirometero 0 kugera ku birimotero 2 (2Km) umugenzi yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 300(300Rwf), ubu hejuru y’ibirometero 2 hazajya hiyongeraho amafaranga 133 ku kirometero kimwe. Ni ibintu bizajya byikora binyuze muri mubazi hatabayeho guciririkanya hagati y’umugenzi n’umumotari.”
Lt. Col Patrick Nyirishema yakomeje avuga ko iyi gahunda ije guteza imbere umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ndetse ko guhera tariki ya 15 Kanama nta mumotari wo mu mujyi wa Kigali uzemererwa gutwara abagenzi adafite mubazi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abaturarwanda kuzitabira iri koranabuhanga kuko riri mu murongo mwiza wa Leta wo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ndetse rikazafasha kumenya ahabereye ikibazo cy’umutekano ku buryo moto izajya ikurikiranwa hakurikijwe iyo mubazi.
Ati “Kuri ubu gahunda ya Leta ni ukwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga nta guhererekanya amafaranga mu ntoki, iyi gahunda igiye koroshya uburyo bwo kwishyurana. Ikindi kandi bizajya bidufasha gukurikirana moto yateje ikibazo cy’umutekano mucye.”
CP Kabera yashimiye abamotari uko bakomeje kwitwara kuva bemererwa gutangira imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto nyuma y'icyorezo cya COVID-19 byatumye bajya muri gahunda ya guma mu rugo nk’abandi baturarwanda. Yabasabye gukomeza kwitwara neza bagahesha isura nziza umwuga wabo.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo wo gukomeza kugira umujyi uteye imbere mu ikoranabuhanga kuko n’uzaba adafite uburyo bwo kwishyura yifashishije konti zo mu mirongo y’itumanaho ashobora kuzajya yishyura akoresheje ikarita isanzwe ikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, uburyo buzwi nka Tap and Go.
Yagize ati “Mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byarakunze ubu nta muntu ukishyura amafaranga mu ntoki ni nako tubishaka kuri za moto. Abantu badafite konti mu bigo by’itumanaho bakaba batabasha kwishyura bakoresheje telefoni bashobora no kujya bishyura bakoresheje ya karita ya Tap and Go ikoreshwa mu modoka, byose biri mu murongo wo gukomeza kugira umujyi ugendana n’ikorababuhanga.”
Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) ruravuga ko mu gihugu hose habarirwa abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto ibihumbi 46. Umujyi wa Kigali wonyine ubarirwamo abagera ku bihumbi 26, muri abo ibihumbi 19,500 nibo bamaze kubona za mubazi ariko umubare wabo urimo kugenda wiyongera ku buryo bizagera tariki ya 15 Kanama bose bazibonye. Abandi ibihumbi 20 bakorera mu zindi ntara z’igihugu iyi gahunda izabageraho nyuma.
Kinyarwanda
English











