Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irashimira abaturarwanda ku ruhare rwabo rwo kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda bakomeje kugaragaza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha by'umwihariko ibyaha  by'ubujura.

Biturutse kuri ubu bufatanye, hirya no hino mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo  hagenda hagaragara kugabanuka kw’imibare y'ibyaha  by'ubujura bikorwa ugererenyije n’uko byari byifashe mu ntangiriro z'uyu mwaka ugiye kurangira. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, arashimira umusanzu w’abaturage bafatanya na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu kwicungira umutekano, ari nabyo bituma ibyaha bigabanuka n’umubare munini w’ababyishoramo bagafatwa.

Yagize ati: “Ugereranyije no mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2023, mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka, imibare igaragaza ko ibyaha byagabanutse muri rusange, aho ibyaha by’ubujura byagabanutse ku kigereranyo cya 50%, mu gihe ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byagabanutse ku kigereranyo cya 40%. 

ACP Rutikanga avuga ko uyu ari umusaruro wagiye uturuka mu bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage batanga amakuru afasha mu gutegura ibikorwa byo gufata abanyabyaha, bagashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bakurikiranwe mu butabera.

Polisi y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu gucunga umutekano hibandwa ku kubaka ubushobozi no gukorana n’abafatanyabikorwa barimo Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, amatsinda yashyiriweho kurwanya ibyaha (Anti-crime clubs), Imboni z’impinduka mu gukumira no kurwanya ibyaha,  ibigo byigenga bicunga umutekano, DASSO, inzego z’ibanze n’izindi nzego za Leta zitandukanye hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihungabanya umutekano bigenda bifata intera uko Isi irushaho gutera imbere.

ACP Rutikanga avuga ko uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano ari ingenzi hakiyongeraho n‘ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage bafatanyamo na Polisi y’u Rwanda bituma barushaho kuyigirira icyizere no kumva batekanye aho bari hose. 

Ati: “Mu gihugu hose umutekano umeze neza, n’ahagaragara ibyaha bikurikiranwa mu buryo bwihuse, ababigizemo uruhare bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera"

Mu Rwanda habarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha barenga miliyoni 1.6, abibumbiye mu makoperative y’imboni z’impinduka hafi 1000, abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano 74,185 n’amatsinda 690 yo kurwanya ibyaha hirya no hino mu gihugu.

Imboni z’impinduka ni urubyiruko rw’abahoze mu bigo ngororamuco bya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata, bibumbiye mu makoperative hirya no hino mu gihugu abafasha kwiteza imbere.

Bagira uruhare mu gukumira ibyaha no guhindura imyitwarire y’urubyiruko rukiri mu ngeso mbi n’ibikorwa bigayitse binyuze mu bukangurambaga.

Na none kandi itsinda ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rishimirwa ibikorwa byabo by'ubukorerabushake bibarirwa mu gaciro k’amamiliyari y'amafaranga, birimo kubaka no kuvugurura amazu y'imiryango itishoboye, gusana imihanda, kubaka imirima y’igikoni, gutera ibiti n’ibindi bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bujura n’ibindi byaha kubicikaho burundu kuko hakajijwe ingamba zo guhangana nabo, ashimira inzego zose zidahwema gutanga umusanzu wazo n'uruhare rw’abaturage muri gahunda zose zo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha, bituma u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere bitekanye ku mugabane w’Afurika no ku isi yose.