Polisi y’u Rwanda irashima umushoferi utwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange mu muhanda Kagitumba - Kigali kuba ku itariki 26 z’uku kwezi yarayihaye amakuru y’uko akeka ko babiri mu bagenzi atwaye mu modoka bafite inzoga zitemewe mu Rwanda.
Uko gutangira amakuru ku gihe byatumye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifatana Nyiramwiza Anitha amasashe 120 ya Chase Vodka, ifatana kandi Mbarushimana Emmanuel amasashe 60 y’iyo nzoga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yasobanuye uko abo bagenzi bafatanywe izo nzoga agira ati,"Uwo mushoferi usobanukiwe uruhare rwe mu kurwanya ibyaha yatahuye ko abo bagenzi bafite izo nzoga mu mitwaro yabo ahita abimenyesha Polisi. Iyo modoka igeze mu kagari ka Kabarore, ko mu murenge wa Kabarore Polisi yarayihagaritse irayisaka, isangana abo bagenzi izo nzoga, ihita ibafata."
Yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bari bazivanye i Rwempasha, ho mu karere ka Nyagatare; bakaba bari bazijyanye mu murenge wa Rugarama, ho mu karere ka Gatsibo.
Yavuze ko bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.
IP Dusabe yasabye abatwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange gutera ikirenge mu cya mugenzi wabo watanze amakuru yatumye Nyiramwiza na Mbarushimana bafatanwa izo nzoga zitemewe mu Rwanda.
Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati, "Bituma Polisi n’izindi nzego ikorana na zo zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko; bityo zigafata ingamba zo kubikumira, ndetse zigafata vuba ababikoze."
Ku bijyanye n’ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, IP Dusabe yavuze ko ari ukwikururira ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ubifatanywe agafungwa; kandi agacibwa ihazabu.
Yavuze ko Chase Vodka n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda zinjizwa mu gihugu rwihishwa zivanywe muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; hanyuma asaba buri wese kwirinda kubyishoramo no gutanga umusanzu mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo atangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.
Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











