Ingengabihe y' igihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri 2026/2027, igaragaza ko kizatangira tariki ya 07 Nzeri 2026, ku banyeshuri bose. Ni muri urwo rwego Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bacumbikirwa bose bazatangira kujya ku mashuri guhera ku wa Kane tariki 03 Nzeri kugeza ku ya 06 Nzeri 2026.
Polisi y’u Rwanda irakangurira ibigo by’amashuri n’ibigo bitwara abagenzi korohereza abanyeshuri muri ibi bihe bagiye gusubira ku mashuri kandi n’abanyeshuri ubwabo bakabigiramo uruhare bambara umwambaro w’ishuri ubaranga ndetse n’ababyeyi bagakurikirana urugendo rw’abana babo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi w'ishami ry’Inozabubanyi n'Itangazamakuru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko buri munyarwanda wese asabwa kugira uruhare mu korohereza aba banyeshuri kuzagera ku mashuri yabo nta nkomyi bahuye nayo.
ACP Rutikanga avuga ko ibigo bitwara abagenzi mu mamodoka nabyo bikwiye kugira uruhare mu gutwara neza abanyeshuri muri iki gihe bajya ku mashuri kandi bakabafasha kuhagera kare kugira ngo batarara mu mayira.
Yagize ati: “Buri wese arasabwa kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri mu gihe basubira ku mashuri kugerayo amahoro kandi badakererewe. Buri munyeshuri agomba kuba yambaye umwenda w’ishuri kugira ngo n’ibigo bitwara abagenzi bibashe kumwitaho, bamutware hakiri kare kugira ngo bimurinde gukererwa.”
Yakomeje yibutsa abashoferi kubahiriza gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro birinda gutanguranwa abagenzi cyangwa gutwara umubare urenze uwagenwe kimwe n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire yo mu muhanda bishobora guteza impanuka nk’uko bahora babikangurirwa mu biganiro bitandukanye bagirana na Polisi.
Yongeye kwitsa kuri bamwe mu batwara ibinyabiziga usanga bafite ingeso mbi yo gutanguranywa abagenzi cyangwa kugendera ku muvuduko ukabije.
Ati: “Hari ingeso mbi ziranga bamwe mu bashoferi harimo n’izo gutanguranywa abagenzi, gucomokora utugabanyamuvuduko bigatuma bagendera ku muvuduko mwinshi urenze uwagenwe, kutaruhuka bashaka gukora inshuro nyinshi, gutwara banyoye ibisindisha n’izindi. Turabasaba kurangwa n’ubwitonzi ndetse no kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda nk’uko babikangurirwa buri munsi kuko gutwara ntibirangirira aho n'ejo birakomeza.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abanyeshuri ko nabo kugira ngo bagere ku mashuri amahoro, bagomba kubigiramo uruhare bubahiriza ibyo basabwa birimo kwambara umwambaro w’ishuri no kwirinda kugenda batinda mu mayira kuko bishobora kubaviramo izindi ngeso zitari nziza zishobora kwangiza ejo heza habo.
Yagize ati:“Mu gihe bajya ku mashuri bagomba kwambara umwambaro w’ishuri aho bazaba bari hose, kugerera ku gihe aho bafatira imodoka, kwirinda kugira ahandi bakatira hatari mu nzira zibajyana aho biga, kwirinda ababaha amarifuti mu buryo budasobanutse n’ibindi bishobora kubashora mu bishuko, bakirinda kugenda bajugunya ibintu mu muhanda mu gihe bari mu modoka, kwirinda kunda bahagaze mu modoka n'ibindi bikorwa byose bishobora guteza umutekano muke mu muhanda. Turabasaba kandi ko mu gihe bari mu modoka bakabona umushoferi ukora ibinyuranyije n’amategeko ko bakwihutira kubimenyesha umupolisi wese babona mu muhanda cyangwa babona uko bahamagara, bagatabaza kuri nimero ziba ziri mu modoka.”
ACP Rutikanga yibukije ababyeyi gukurikirana urugendo rw’abana babo, babitsa kuva mu rugo kare, kumenya amakuru y’igihe baviriye aho bategera imodoka kuko usanga hari abana babeshya ababyeyi babo ko batinze kubona imodoka bigatuma batagera ku mashuri kandi binyuriye ahandi hantu.
Yongeye kwibutsa kandi ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano, iburira umuntu wese ugira uruhare mu gushora abanyeshuri mu ngeso mbi babashukisha impano zitandukanye bakabafatirana n’ ubushishozi buke n’ibindi bibazo bafite ko itazabihanganira na rimwe.
Kinyarwanda
English










