Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga n’abagenzi muri rusange korohereza abanyeshuri mu gihe bajya mu biruhuko

Kuva ku wa Mbere tariki ya 29 Kamena kugeza tariki ya 02 Nyakanga, nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) ibigaragaza, ikiruhuko cy’igihembwe cya gatatu gisoza umwaka, ku banyeshuri biga bacumbikiwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazatangira gusubira mu miryango yabo mu ibiruhuko.

Polisi y’u Rwanda iboneyeho gusaba ibigo by’amashuri, ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abagenzi n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ingendo z’abanyeshuri bava ku mashuri basubira mu miryango yabo, kuborohereza kugira ngo ntihabeho ubukererwe n’izindi mbogamizi zabadindiza mu rugendo rwabo.

Si ibigo bitwara abagenzi n’iby’amashuri cyangwa n’abandi bireba basabwa ibi gusa, kuko n’abanyeshuri baragirwa inama yo kubigiramo uruhare bambara umwambaro w’ishuri ubaranga ndetse n’ababyeyi babo nabo barasabwa gukurikirana urugendo rw’abana babo kugeza bageze mu miryango.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kayigi arasaba ibigo by’amashuri ko bagomba kuba aba mbere b’ibanze mu koroshya ingendo z’abanyeshuri.

Yagize ati: “Abayobozi b’ibigo by’amashuri turabibutsa guha abanyeshuri indangamanota hakiri kare kugira ngo bizabafashe gutega imodoka hakiri kare bityo bagere mu miryango badakererewe, turabasaba kandi gukurikirana imigendere y’abanyeshuri mu gihe bavuye mu kigo bakagenda bambaye umwambaro w’ishuri kuko aribyo bibafasha guhita babona imodoka. Turongera gusaba kandi n’abandi bagenzi muri rusange gufasha abanyeshuri muri izi ngendo zibavana ku ishuri.”

SSP Kayigi yibukije abanyeshuri ko ibiruhuko bagiyemo ari umwanya mwiza wo gufasha ababyeyi imirimo, bakirinda ibigare bibashora mu ngeso mbi no mu byaha nko gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bifitanye isano kuko biteza umutekano muke, ahubwo ko bajya batangira amakuru ku gihe ku bo babonye banywa, batunda n’abacuruza ibiyobyabwenge kimwe n’abakora ibindi byaha aho biva bikagera.

Yagize ati: “Ibiruhuko mugiyemo si umwanya wo kwifata uko mubonye ngo mwishore mu ngeso mbi, ahubwo ni igihe cyo kuganira n’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti, gusura imiryango no gusubiramo amasomo yanyu mwiyibutsa ibyo mwize no gufasha imirimo ababyeyi. Ntimuzishore mu biyobyabwenge kuko uwabigiyemo aba arimo gushyira ubuzima bwe mu kaga. Ntimugahe umwanya abashaka kubangiriza ubuzima kuko nta kindi baba bagamije usibye kubangiriza ejo hazaza.”

Yongeyeho ati: " Ababyeyi turabagira inama yo kwirinda guha abana inzoga bataruzuza imyaka 18 no kubarinda uwo ariwe wese wabashora mu ngeso mbi muri iki gihe k'ibiruhuko birebire."

SSP Kayigi aributsa abanyeshuri ko ingeso bamwe muri bagenzi babo bishoramo zikabatesha ishuri bitagarukira aho ahubwo bibagiraho n’izindi ngaruka mbi, bityo bikaba ari ibyo kwamaganira kure nk’abanyeshuri bafite intego n’icyerekezo kibaganisha aheza.