Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irasaba abaturarwanda gusoza umwaka bakinjira mu wundi ntawe uhutaje undi

Harabura amasaha make abaturarwanda twese tukinjira mu mwaka mushya, ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yifuriza buri wese kwinjira mu mwaka mushya amahoro, ikanibutsa abaturage kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma batizihiza umwaka mushya neza ndetse ikabasaba gutangira amakuru ku gihe ku cyashaka guhungabanya ituze n’umudenzezo wabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abantu kwishimira uyu munsi mukuru bazirikana ubuzima bwabo kuko aribwo bw’ibanze ku buryo nta wabutakaza cyangwa ngo hatakarizwe n’imitungo.

Yagize ati:  “Kwishima nibyo ariko bigakorwa mu buryo bukurikije amategeko ku buryo nta wabangamira mugenzi we amubuza uburenganzira bwe cyangwa akaba yashyira ubuzima bw’abandi mu kaga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje akangurira abanyarwanda kugira ibintu by’ingenzi bakwirinda kugira ngo babashe gusoza umwaka binjira mu mwaka mushya wa 2020 amahoro.

Inkuru bijyanye: Polisi yongeye kuburira abirengagiza impanuro itanga mu bihe by’imvura

Yagize ati:  “Mu masaha make turaba twinjiye mu mwaka mushya, hari ibintu twagira ngo twongere twibutse abantu: Kudatwara banyoye inzoga, kutagendera ku muvuduko urenze uwagenwe, kudacomokora utugabanayamvuduko, kutarangara mu gihe bari mu muhanda, kwirinda urusaku rukabije, kudasiga abana mu rugo bonyine, kudaha abana inzoga bataruzuza imyaka y’ubukure ndetse n’ibindi byose muzi  bitemewe kandi bihanirwa.”

Itegeko no 71/2018 ryo ku  wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27  igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

Soma: “Impanuka zabaye kuri Noheri nta sano zifitanye no kwishimira umunsi mukuru” CP Mujiji

Ni mugihe ingingo ya 37 y’iri tegeko ivuga ko  umuntu wese ufite ububasha ahabwa n’amategeko ku mwana, ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Iyo umwana washowe mu gusabiriza afite ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Itegeko rigenga ibidukikije  N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 53 ivuga ku rusaku rurengeje ibipimo. Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000FRW).

Polisi iributsa abaturage ko mu gihe bahuye n’ikibazo kihutirwa bahamagara ku mirongo itishyurwa ariyo; 112 ubutabazi, igihe bahuye n’impanuka bagahamagara zo mu muhanda 113, impanuka zo mu mazi bagahamagara 110, bakeneye Imbangukira gutabara bagahamagara 912, bahura n’inkongi bagahamagara 111, basagarirwa n’umupolisi bagahamagara 3511 n’indi mirongo yose ya Polisi.

Polisi y’u Rwanda ikaba isoje yifuriza buri muturarwanda wese gusoza umwaka amahoro ndetse bagatangira n’undi mu mahoro.https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14540&cHash=4afec4e718a4457baad4778b0e3bf732