Abatwara abagenzi kuri moto barakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane birinda gutwara umugenzi urenze umwe kuri moto ndetse bakambika abagenzi ingofero zabugenewe.
Kubagezaho ubwo butumwa bije bikurikira imyitwarire mibi isigaye igaragara hirya no hino mu gihugu ya bamwe mu bamotari batacyubahiriza amwe mu mategeko y’umuhanda. Hari abamotari bakora batujuje ibyangombwa, nko gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kutambika ingofero abagenzi batwaye ariko hakiyongeraho ikibazo gikomeye aricyo cyo gutwara abagenzi barenze umuntu umwe kuri moto aribyo bakunze kwita gutendeka.
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abamotari kwitwararika bakubahiriza amategeko yo gutwara ibinyabiziga, ikaba iburira abarenga ku mategeko kwisubiraho bitaba ibyo bagabwa ibihano byateganyijwe.
Abamotari b’inyangamugayo barasabwa gukorana na Polisi ikorera mu turere dutandukanye kujya bayereka abamotari bakora amakosa kugira ngo bagarurwe mu murongo.