Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irasaba abamotari guha agaciro ubuzima bwabo bubahiriza amategeko y’umuhanda n’umutekano muri rusange

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza yasabye  yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto  guha agaciro ubuzima bwabo bubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bubaha n’abandi bawukoresha  mu rwego rwo gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu no kubamugaza.

Ubu butumwa yabutangiye kuri sitade Amahoro  ku itariki 23 Ugushyingo mu nama  yagiranye n’abamotari bagera ku 5000 bakorera mu Mujyi wa Kigali,  aho yabakanguriye kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu ariko bahereye ku bwabo.

Mu ijambo yabagejejeho, DIGP Munyuza yabuze ko icy’ibanze gitumye habaho iriya nama ari ubuzima bw’abamotari n’ubw’abagenzi batwara by’umwihariko, n’ubuzima bw’abanyarwanda bose muri rusange bukomeje kugendera mu mpanuka zitandukanye nyamara zishobora kwirindwa.

Yatangiriye ku mibare y’impanuka zatejwe na moto muri uyu mwaka maze agira ati:” Guhera muri Mutarama uyu mwaka, moto zimaze guteza impanuka 1765, zikaba zarahitanye abagera ku 132, naho 251 barakomereka, tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo izi mpanuka zihagarare; kugirango ariko bishoboke, ntibigomba kuba inshingano ya Polisi yonyine ahubwo ni iya buri wese uhereye kuri mwebwe abamotari.”

DIGP Munyuza yavuze ko umuntu umwe utakaza ubuzima mu mpanuka yashoboraga kwirindwa  kiba ari igihombo ku gihugu kandi bihangayikisha ubuyobozi na Polisi by’umwihariko maze agira ati:” Twahanganye kandi dukmura ibibazo bikomeye, ni kuki twananirwa guhagarika impanuka zo mu muhanda;  uruhare rwa buri wese rugomba kugaragara.”

Yakomeje abwira abamotari ko serivisi batanga ifasha abaturarwanda uhereye kuri bo ubwabo ariko anagira ati:” Korera amafaranga kandi ubifitiye uburenganzira ariko icyo ubuyobozi budashaka ni uko akazi kawe kataba imbogamizi ku bandi, irinde gukora ibibangamiye abandi mu kazi kawe, cyane cyane guteza impanuka.”

Aha yongeyeho ati:” Turashaka kugana aho buri wese utwaye moto yamenyako agomba guharanira umutekano we n’uw’abandi muri ako kazi, kuzageza ku rwego yambura inshingano Polisi akazigira ize .”

DIGP Munyuza yakomeje asaba abitabiriye inama kujyana ubutumwa kuri bagenzi babo bataje ko, bagomba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gushaka umutekano wo mu muhanda ,birinda impanuka kandi batanga amakuru kuri bagenzi babo bakora amakosa ateza impanuka ndetse n’ibindi binyuranyije n’amategeko .

Urugero ni nk’aho yagize ati:”Murasabwa kwirinda no kurwanya itundwa, icuruzwa n'inyobwa ry'ibiyobyabwenge nk'urumogi, kugira amakenga  ku bagenzi  n'ibyo muhetse kuri moto kugira ngo mudaheka umugizi wa nabi cyangwa ibintu bitemewe n'amategeko.”

Yababwiye kandi  kwirinda umuvuduko ukabije, kudakoresha telefone, nko kuyivugiraho, bahamagara cyangwa bitaba batwaye moto, no kujya bahita bahagarara mu gihe bahagaritswe n'umupolisi  kuko abikorera umutekano wabo cyangwa w’abandi banyarwanda.

Aha yatanze urugero rw’aho muri moto zigera ku 5000 mu 20,000 zikorera mu Mujyi wa Kigali  Polisi imaze gufata muri uyu mwaka, izigera ku 1062 zabuze ba nyirazo maze agira ati:” Abenshi muri aba ni bamwe bahagarikwa na Polisi bakiruka bagera imbere bagakora impanuka kubera ko akenshi nta bya ngombwa baba bafite, bagahita bazita  aho bakigendera,  niyo mpamvu na ba nyirazo babura.”

Asoza, DIGP Munyuza yagize ati:” Nongere mbasabe, mugende neza mu kazi kanyu, mwubahirize amategeko y’umuhanda kuko iyo uzize impanuka yagombaga kwirindwa ufite umuryango utunze n’abandi ufitiye akamaro, ni umuryango wawe by’umwihariko n’igihugu muri rusange baba bahombye kandi bitari ngombwa, dufatanye kubirwanya andi bizashoboka.”

Ubukangurambaga nk’ubu bwakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu ,bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda urengera ubuzima”; bukaba bwaratangijwe ku rwego rw’igihugu ku italiki ya 14 Ugushyingo, iki cyikaba icyumweru cyabwo cya kabiri muri bine buzamara.