Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irasaba abagize komite z’abaturage mu kwicukingira umutekano kwirinda gukoresha imbaraga z’umurengera

Polisi y’u Rwanda irasaba  abahagarariye amatsinda ya komite zifasha abaturage mu kwicungira umutekano kwirinda gukoresha imbaraga z’umurenegra cyane cyane muri ibi bihe byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri ubwo yari mu kiganiro gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye abahohotera abaturage ko bazajya babibazwa ku giti cyabo.

Ibi CP Kabera abivuze nyuma y’ibiherutse kubera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata aho abanyerondo  batatu bagaragaye mu mashusho barimo gukubita umuturage, bigaragara ko bamuhoye ko atubahirije amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera yagize ati  “Twafashe abanyerondo aribo  Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa.  Tariki ya 8 Nzeri  bagaragaye mu mashusho barimo gukubita Tuyisenge Evode wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata.”  

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko umuntu wese ukubita abaturage yitwaje ko arimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza  yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 ntabwo azihanganirwa azabihanirwa. Azagezwa imbere y’ubutabera abazwe ku myitwarire ye itaboneye. Yakomeje avuga ko bariya batatu bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe hagikomeje iperereza ku myitwarire yabo idahwitse.

CP Kabera yashimye uruhare rw’abagize inzego z’ibanze  zifasha abaturage mu kwicungira umutekano nka DASSO, Irondo, abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (community policing committees) ndetse n’urubyiruko rw’abakoreshabushake ariko abasaba kwirinda guhohotera abaturage.

 Ati  “Abagize ziriya nzego muri iki gihe baradufasha  cyane mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza Leta itanga ku kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko nanone turabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza ntibagahohotere abaturage.”

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza bahabwa aho kubihatirwa, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza igihe bafashwe barenze ku mabwiriza kandi bubahirize amategeko uko yakabaye.

Ati  “Igihe ufashwe uri mu makosa ntukagaragaze imyitwarire itari myiza ahubwo uzajye werekeza aho ubwiwe kujya.”

Yibukije abantu imirongo bashobora kwitabaza igihe bahohotewe n’umupolisi, basabwe kujya bahita bahamagara kuri  3511 (umurongo utishyuzwa), 0788311400 cyangwa bagahamagara kuri 0788311824.