Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irasaba abafana ba ‘Tour du Rwanda’ kwirinda icyabangamira imigendekere myiza yayo

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ rizatangira ku nshuro yaryo ya 16, kuri iki cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024. 

Ni irushanwa biteganyijwe ko rizarangira ku itariki ya 25 Gashyantare, nyuma yo kuzenguruka ahareshya n’ibilometero 740 mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant of Police (ACP) Boniface Rutikanga, arakangurira abaturarwanda gushyigikira iri siganwa birinda icyo ari cyo cyose cyabangamira abasiganwa cyangwa se kikabateza impanuka.

Yagize ati: "Isiganwa rizazenguruka mu mijyi, mu masanteri y’ubucuruzi no mu bice by’ibyaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu, kandi nk’uko byakunze kugaragara, haba hari umubare munini w'abafana; aho abasiganwa bahagurukira n’aho isiganwa risoreza ndetse no ku mihanda, bishimiye gukurikirana iri rushanwa.”

Yakomeje ati: “Icyo tubasaba ni ukwirinda kwambuka umuhanda mu gihe abasiganwa batambuka, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi cyane cyane mu duce tuberamo isiganwa, kwirinda kwegera umuhanda cyangwa gusiga abana hafi yawo nta muntu mukuru bari kumwe. "

Imihanda imwe n’imwe izaba ifunze by'igihe gito

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu gihe iri siganwa rizaba riba, imihanda imwe n’imwe izafungwa mu gihe ikoreshwa n’abasiganwa, asaba abatwara ibinyabiziga kuzihanganira izi mpinduka.

Ati: "Bizaba ngombwa ko imihanda imwe n'imwe ifungwa by'igihe gito kugira ngo byorohereze abasiganwa. Abatwara ibinyabiziga barasabwa gutegereza bihanganye kugeza igihe imihanda yongeye gufungurwa cyangwa bagakoresha indi mihanda bazerekwa n'abapolisi bazaba bahari kugira ngo babayobore no gufasha mu migendekere myiza y’isiganwa ry’amagare.”

Muzakomeza kugezwaho amakuru mashya buri munsi, yerekeranye n’imihanda itazabasha kuba nyabagendwa by’igihe gito kubera isiganwa, binyuze ku mbuga zitandukanye za Polisi y’u Rwanda.

Ku bindi bisobanuro, mushobora guhamagara imirongo ikurikira; 112, 113 (imirongo itishyurwa) cyangwa kuri 0788311216, 0788311012, 0788311502 na 0788311155.