Ku italiki ya mbere Mata, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yafashe imodoka idasanzwe yari itwaye inyama mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Iyo modoka ifite nimero RAB 128Z, yafatiwe muri Nyabugogo,uwari uyitwaye nawe akaba yafashwe.
Izi nyama zafashwe zihishe mu makarito n'amashashi, ziri ku ntebe y'inyuma ndetse n'ahagenewe imitwaro muri iyi modoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yamaganye ubu buryo izi nyama zatwawemo.
SP Hitayezu yagize ati:" Hari uburyo bufite isuku bwagenewe gutwaramo inyama n'imodoka zabugenewe nazo zujuje ibigenwe, unyuranyije nabyo arafatwa."
Iteka rya Minisitiri rigena imitwarire y'inyama ryo mu Gushyingo 2010 rivugako ubwikorezi bw'inyama zo kuribwa bukorwa zitagaragara inyuma kandi zigomba kuba zitwikiriye kandi zidahura n'izuba, imvura, umwanda cyangwa n'utundi dusimba.
Imodoka zitwara inyama zidapfunyitse zigomba kuba zifunze, aho zitwarwa ntaho zihuriye n'utwaye imodoka kandi imbere hatwikiriwe kuburyo hadafatwa n'ingese.
Iri teka kandi rivuga ko igice kijyamo inyama kigomba kugira utuntu two kugendaho kugirango zishyirwemo no kugirango hakorwemo isuku hakoreshejwe amazi n'isabuni yabugenewe, abakora aka kazi kandi bakambara imyenda yabugenewe.
Yamaganye kandi amabagiro atemewe maze ahamagarira abaturage kugura inyama ahantu hemewe kandi hafite isuku kandi bagatanga amakuru ku bucuruzi bw'inyama butemewe kuko bwabagiraho ingaruka.
Yavuze ko amabagiro ya Nyabugogo, Kicukiro na Kabuga ariyo yonyine yemewe.
Kinyarwanda
English










