Polisi y'u Rwanda iraburira abantu bakoresha abana bato mu ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ko bitemewe kandi bihanwa n’amategeko. Ikongera gukangurira urubyiruko kwirinda ababibashoramo babashukisha amafaranga kubahungira kure kuko ubifatiwemo ahanwa n’amategeko.
Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 30 Kamena, Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatiye mu murenge wa Ruheru umwana w’imyaka 17 witwa Ngabire Daniel uvuka mu murenge wa Busanze akagari ka Nkanda yikoreye urumogi ngo ashyiriye umuntu atazi utuye mu murenge wa Nyabimata.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko uwo mwana yafashwe na Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Busanze biturutse ku makuru bahawe n’umuturage wo mu kagari ka Ruyenzi umurenge wa Ruheru.
Yagize ati “Umuturage yahuye n’uwo mwana aramuhagarika amubaza ibintu afite n’aho ari kujya asanga n’urumogi ahita yitabaza Polisi.
Polisi ikimara kuhagera yabajije uwo mwana uwo ashyiriye urwo rumogi avuga ko uwo arushyiriye atamuzi gusa ngo azi aho bari buhurire.”
Umuvugizi agira inama abantu bakura abana mu ishuri bakabashora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa n’indi mirimo ivunanye ko bihanwa n’amategeko.
Yagize ati “Urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo, gukura umwana mu ishuri ukamukoresha imirimo ivunanye cyangwa mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge babashukisha amafaranga ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
CIP Karekezi yasabye urubyiruko kujya birinda abantu baza babashukisha amafaranga bakabashora mu ikoreshwa n'icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko ubifatiwemo ahanwa n’amategeko abasaba ahubwo kujya bihutira gutanga amakuru y’abashaka kubibashoramo.
CIP Karekezi kandi yibukije ababyeyi kujya bita k’uburere bw’abana babo ndetse n’imyigire yabo bakibuka ko barerera u Rwanda kandi ko urubyiruko arirwo Rwanda rw’ejo n’amizero y’igihugu, bakabarinda kwishora mu biyobyabwenge btyo bakazabasha gutura mu Rwanda ruzira ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Yibukije abaturage ko kurwanya abantu nk’aba bashora abana mu ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ko kubirwanya bisaba uruhare rwa buri wese atangira amakuru ku gihe y’ababikora, yashimiye abaturage batanga amakuru ibyaha bigakumirwa bitaraba akomeza kubasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.
Ubu Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugrenzacyaha(RIB) bari gushakisha abantu bahaye Ngabire urumogi ngo bashyikirizwe ubutabera.

Kinyarwanda
English










