Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwaremezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) batangije ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugamije gusobanurira abakoresha umuhanda kubahiriza imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi nka ‘Yellow Box’ mu rurimi rw’icyongereza ishyirwa mu masangano y’imihanda, n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga umuhanda.
Ni ubukangurambaga bwabereye mu masangano yo ku Gishushu, mu Karere ka Gasabo, bwitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye n’Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda; Jean Todt.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yasobanuye ko ubu ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya ku masangano y’imihanda.
Yagize ati: “Imirongo y’ibara ry’umuhondo ishushanywa mu masangano y’imihanda isobanura ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhahagarara igihe icyo ari cyo cyose nk’uko itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ribiteganya.”

Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu ngingo yaryo ya 16, rivuga ko umuyobozi wese ugeze mu masangano; aho ibinyabiziga biyoborwa n'ibimenyetso by'umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.
ACP Rutikanga yakomeje ati: “Iyi mirongo rero ni ikimenyetso cyongera kwibutsa abatwaye ibinyabiziga bose, ko igihe cyose bagomba kurindira, bakanyuramo bakomeza ari uko babonye hakurya ibindi binyabiziga byatangiye kugenda.”
Yavuze kandi ko iyi mirongo ituma hatabaho akajagari mu muhanda gaturutse ku kuba ibinyabiziga byafunga inzira ihuza ibyerekezo bitandukanye by’umuhanda.
Ati: “Icyo imaze ni ukugira ngo igihe cyose ibinyabiziga birindiriye gutambuka iyo amatara abuza gutambuka yaka cyangwa hari impamvu zatumye bihagarara, mu masangano hagume nta kinyabiziga kirimo kandi iyo ibinyabiziga byo mu ruhande rujya mu cyerekezo kimwe byahagaze bituma ibindi binyabiziga bikomeza nta nkomyi, bikabuza abaza guhagararamo hagati ngo bafunge ibinyabiziga biva mu byerekezo byombi.”

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yashimangiye ko uretse Rwandex no ku Gishushu hamaze gushyirwa iyi mirongo, bizakomereza no mu yindi mihanda, ashishikariza abatwara ibinyabiziga kuyubahiriza kimwe n’andi mategeko y’umuhanda kuko ababirengaho bamenyekana hakoreshejwe camera zifashishwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda zo mu masangano.
Ubu bukangurambaga bwateguwe muri gahunda ya Polisi yagutse ijyanye no guhuza ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo no kubimenyekanisha kugira ngo abakoresha umuhanda basobanukirwe uburyo bikora hagamijwe kurushaho kunoza imigendere myiza yo mu muhanda.
Bugamije gusobanura impamvu zo gushushanya imirongo ya Yellow Box mu masangano n’akamaro kayo ku mikoreshereze myiza y’umuhanda, n'uburyo kwifashisha ikoranabuhanga bigira uruhare mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda.


Kinyarwanda
English










