Byagiye bigaragara ko abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry?abanyonzi ari bamwe mu bakunze guhura n?ibyago by?impanuka ariko na none bamwe muri bo bakaba mu bateza impanuka zihitana ubuzima bwabo n?ubw?abandi bakoresha umuhanda.
Imibare yatanzwe n?ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) igaragaza ko kuva mu ntangiriro z?uyu mwaka, mu gihugu hose, habaye impanuka z?amagare 81, zihitana ubuzima bw?abari bayatwaye barindwi ndetse abandi 76 barakomereka bikabije.
Mu cyumweru gishize, amagare arenga 195 yafatiwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nyuma y?uko abari bayatwaye bagaragaye mu makosa atandukanye ashobora guteza impanuka zo mu muhanda.
Muri ayo makosa harimo gutwara amagare banyweye ibisindisha, gufata ku makamyo mu mihanda ihanamye, guhagarara ahantu hatemewe n?ahateza impanuka no gutwara abagenzi barenze umwe.
Ayandi makosa bagiye bafatirwamo twavuga nko gupakira imizigo irenze ubushobozi bw?igare, gukora ukarenza amasaha yagenwe; ni ukuvuga saa Kumi n?ebyiri z?umugoroba, kunyura ahatemewe (sens unique), gutwara ibiyobyabwenge n?ibindi bitemewe, gukora udafite Koperative ubarizwamo, n?urugomo cyangwa kwambura abagenzi.

Abatwara amagare kandi basubijwe amagare yabo yari yarafashwe nyuma yo kubigisha gukoresha umuhanda neza hirindwa impanuka.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi idashobora kwemerera abatwara amagare gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n?ubw?abandi bakoresha umuhanda.
Yagize ati:? Mu minsi ibiri ishize, mu ijoro ryo ku wa 19 Ukwakira gusa, abatwara amagare batatu baburiye ubuzima mu mpanuka zitandukanye zabereye mu Gatsata, ku Giti Cyinyoni no ku Muhima. Ibi Polisi ntishobora kwemera gukomeza kubirebera.?
Yasabye abatwara amagare bari bitabiriye ubukangurambaga bwabereye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge, kwirinda gupakira amagare yabo imizigo irenze ubushobozi bwayo nk'imbaho, imifuka minini n'ibyuma.
Yavuze ati: "Ntawe uzakubuza gushaka imibereho, ariko ugomba kubikora wubahiriza amategeko agenga umuhanda n?uburyo bwo kuwugendamo. Benshi muri mwe baracyari bato, kandi mufite ubuzima bwiza imbere, mukwiye rero gutwara neza mwirinda impanuka.?

Yashimangiye ko Polisi iharanira umutekano w?abantu bose, harimo n?abatwara amagare.
Ati: "Igihugu cyifuza ko mubaho mutekanye, nk?uko n?imiryango yanyu n'inshuti ari byo babifuriza. Ibyo dukora hano uyu munsi n'ahandi hose mu gihugu ni iby'umutekano w?abaturarwanda. Genda neza, utekane kandi ukorere mu muhanda ufite umutekano usesuye.?
Yabibukije ko bagomba kuba batashye ku isaha ya saa kumi n?ebyiri abasaba kubikangurira n?abandi bagenzi babo bakora umurimo umwe.
?Uyu munsi, uri umunyonzi, ariko ejo uzatera indi ntambwe utware moto, ariko ibyo bizashoboka ari uko uri muzima kandi ufite umutekano. "
CP Kabera yabagiriye inama yo kwirinda guhagarara ahantu hatemewe hateza impanuka, kwirinda kugendera mu gisate cy?umuhanda kitari icyabo, kurangara cyangwa gukoresha telephone igihe batwaye ndetse no gufata ku makamyo.
Yakomeje abasaba kujya batanga amakuru ya bagenzi babo, bishora mu byaha nko kwambura abagenzi, gutwara ibicuruzwa bitemewe no gukorana n?abagizi ba nabi n?abacuruzi b?ibiyobyabwenge.
Abatwara amagare bagaragaje ibibazo bahura nabyo bijyanye na bagenzi babo, bakora mu buryo butemewe ndetse bakanishora mu byaha, bagaragaza ko hari n?abashinzwe umutekano babahohotera babaka amafaranga.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yabijeje ko mu bufatanye n?izindi nzego bireba ibibazo byabo bizashakirwa umuti mu gihe cya vuba.

Kinyarwanda
English










