Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Korona Virusi, inzego zitandukanye za leta zagiye zishyiraho amabwiriza agamije kurwanya iki cyorezo. Zimwe muri izo ngamba harimo gukangurira abaturarwanda kugira isuku no guhagarika bimwe mu bikorwa bibahuza ari benshi, bimwe muri byo harimo ibigo by’amashuri.
Mu itangazo rya Minisiteri y’uburezi ryasohotse ku mugoroba wa tariki ya 14 Werurwe 2020 rivuga ko abanyeshuri mu bigo by’amashuri kuva tariki ya 15 Werurwe bagomba gutangira gusubira iwabo, amasomo akaba ahagaze.
Aha niho Polisi y’u Rwanda ihera ikangurira ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abayobozi b’amashuri ndetse n’abaturarwanda muri rusange korohereza aba banyeshuri kugera aho bataha amahoro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aravuga ko abatwara abagenzi batwara neza aba bana bakabageza aho bagiye amahoro.
Yagize ati: “Nk’ibisanzwe nta mushoferi w’ikinyabiziga wemerewe gutwara abantu barenze umubare wagenewe ikinyabiziga bitwaje ko abantu babaye benshi ku mihanda, bagomba kwirinda umuvuduko ukabije ndetse bakirinda kuzamura ibiciro.”
Amabwiriza ya minisiteri y’uburezi avuga abanyeshuri biga mu bigo biherereye mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Amajyepfo bagomba gutaha ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe. Naho abiga mu bigo byo y’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Iburengerazuba bagataha kuwa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020 .
CP Kabera yavuze ko abapolisi biteguye kandi bazaba bari hafi kugira ngo bagenzure abarenga ku mabwiriza ndetse n’abica amategeko y’umuhanda.
Yagize ati: “Nk’ibisanzwe amategeko n’amabwiriza y’umuhanda bigomba kubahirizwa kugira ngo aba banyeshuri bagere iwabo amahoro. Abashoferi bagomba kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka nko kugenda bavugira kuri telefoni, gutanguranwa abagenzi n’ibindi bitandukanye byateza impanuka.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje ahumuriza abaturarwanda muri rusange abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’inzego za leta zitandukanye muri ibi bihe bagakomeza kurangwa n’isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Korona Virusi.
Kubera ingamba zafashwe zo kurwanya icyorezo cya korona virusi (COVID-19) Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakenera serivisi zayo nk’ibizamini by’ impushya zo gutwara ibinyabiziga bibaye bihagaze mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 16 Werurwe 2020.
Ibizamini bigenewe abasabye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda nabyo bibaye bihagaze mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye kuwa 16 Werurwe 2020. Serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga zizakomeza ariko hakurikizwa amabwiriza y’ isuku ndetse n’inama zatanzwe zo kwirinda iki cyorezo.
Polisi y’u Rwanda ikomeza imenyesha abaturarwanda ko izindi serivisi zitangwa n’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda zikomeza ariko hubahirizwa amabwiriza y’isuku n’inama zatanzwe zo kwirinda iki cyorezo. Serivisi zitangirwa kuri sitasiyo za Polisi nazo zizakomeza uko bisanzwe hakurikizwa amabwiriza arebana n’isuku mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.
Abaturarwanda barasabwa guhamagara iyi mirongo ya telefoni igihe hari ubufasha bakeneye muri Polisi y’u Rwanda. 118(Abakeneye serivisi z’ibizamini), 0788311011(Umutekano wo mu muhanda), 0788311512 (Serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga).
Kinyarwanda
English











