Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira abatwara abagenzi harimo za moto kugira isuku

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kugira isuku nk’imwe mu ndangagaciro z’Umunyarwanda, Polisi irasaba abatwara za moto, tagisi n’abahamagara abagenzi kuri za tagisi kugira isuku aho bakorera, ibikoresho bakoresha ndetse no ku mibiri yabo.  Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara moto baracyagaragaho ikibazo cy’isuku nke na babandi bishyuza muri za Tagisi (convoyeur).

Mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo abantu bihuta bakoresha moto cyane. Bituma moto ziza ku myanya y’imbere mu gutegwa kuko zihutisha gahunda. Ariko usanga isuku yazo ikemangwa.

Abagenzi bavuga ko ikibazo cy’umwanda kitagaragara kuri moto gusa kuko ngo hari n’amwe mu mamodoka rusange atwara abantu mu ntara ngo nayo haba igihe aba agaragaramo umwanda mwinshi.

Muri ayo mamodoka abagenzi bavuga ko wumvamo umwuka utari mwiza, intebe zisa nabi kandi zitogeje cyane cyane izijya mu ntara.

Ku bijyanye n’ingofero (helmet) bavuga ko iba ari imwe ikoreshwa n’abagenzi bose kandi utayisiga ngo bayoze, ndetse ngo n’akanozasuku ntabwo kitabirwa nkuko bikwiye.

Iyo  uganiriye n’abantu bakunda gutega  moto cyane cyane abagore, bakubwira ko ingofero (helmet)  ibatera umwanda, bavuga kandi ko hari igihe bava kuri moto ugasanga umusatsi wuzuyemo umwanda mwinshi.

Umwanda  na none ntabwo uba  muri izo ngofero gusa, ngo ahubwo hari n’abamotari bagira umwanda ku myambaro yabo, cyane cyane amakoti  baba bambaye imbere y’umwenda w’akazi.

Superintendent JMV Ndushabandi  ni umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda atangaza ko hari ibihano biteganyirijwe umumotari ugaragaweho ibibazo by’isuku nke. Avuga ko Polisi ikorana n’amashyiramwe y’abamotari, ubundi ufashwe agacibwa amande.
 
Agira ati : « Gutanga serivise nziza ni ngombwa ku bagenzi kuko utaha umuntu serivise nziza usa nabi, abamotari bagomba kumesa imyenda bambara n’amajire bakagira isuku ku mubiri no ku binyabiziga byabo ».