Bimaze kugaragara ko hirya no hino mu gihugu ubwambuzi bushukana bumaze gufata indi ntera aho usanga kenshi na kenshi abantu babukora bakunze kubinyuza mu matsinda, amakoperative, ibimina byose bavuga ko ari ukwishyira hamwe bakazamurana, hakaba n?abambura abandi babashukishije kwiyitirira inzego kugira ngo abantu babagirire icyizere bakabizeza inyungu z'umurengera binyuze mu guhererekanya ayo mafaranga(Pyramid Chain). Byagiye bigaragara ahantu hatandukanye ndetse bamwe Polisi ikanabafata, iragira inama abaturawanda kwirinda abantu nk?abo baza babashuka babizeza inyungu z'umurengera nyamara bagamije kubambura utwabo.
Muri iki cyumweru dusoza tariki ya 20 Gicurasi muri amwe mu maradiyo akorera mu Rwanda humvikanye amajwi y'abaturage biganjemo abagore bakoraga ubucuruzi busanzwe bwo kwibeshaho nyuma hakaza abantu babakangurira kujya mu bimina, bavuga ko batanze amafaranga muri ibyo bimina bizezwa inyungu z'umurengera ariko byaje kurangira babuze n'ayo batanze muri ibyo bimina.
Urugero ni urwagaragaye mu Karere ka Rusizi mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe rw?abantu barenga 200 biganjemo abagore bishyize hamwe bagakora ikimina bakakita Turemerane babikanguriwe na bamwe mu bashinze icyo kimina nyamara bafite izindi nyungu zabo zibyihishe inyuma. Bivugwa ko bari bamaze kwizigama amafaranga arenga miliyoni 64.
Iki kimina umunyamuryango yatangaga umugabane kuva ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana kugeza kuri miliyoni bitewe nuko umuntu yifite, bene kugishinga bakanguriraga abantu ko ukigiyemo atanze amafaranga ibihumbi 100 nazana abandi banyamuryango bashya 8 bazamuha ibihumbi 800, uwatanze ibihumbi 500 akabeshywa ko azabona miliyoni 4. Ibintu bimeze nk 'ibi byanumvikanye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi itsinda ry?abagore 30 bo mu Karere ka Rusizi rigizwe na bamwe mu bari baragiye muri icyo kimina bagiye mu rugo ruhereye mu Mudugudu wa Karangiro, Akagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe rw?uwitwa Bigirimana Elie w?imyaka 53 na Rugwiro Nadine w?imyaka 49, uyu Rugwiro bivugwa ko ariwe mu bitsi w?icyo kimina cya Turemerane bagiye kumwishyuza amafaranga bari baratanze mu kimina bashukwa ko bazakubirwa inshuro umunani. Barahageze Rugwiro ahita yiruka aracika, ba bagore batabaza inzego z?umutekano ziraza zifata umugabo we kuko nawe bikekwa ko yafatanyije n?umugore we gutwara ayo mafaranga. Bigirimana yahise ashyikirizwa urwego rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Aha niho umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco ahera agira inama abaturarwanda kwirinda uwo ariwe wese waza kubashuka abizeza ubukire bwihuse nyamara agamije kubambura n?utwo bari bafite.
Yagize ati"Buri gihe dukangurira abaturage gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere bakareka gushakira ubukire bwihuse mu byaha birimo ubwambuzi bushukana, kwiyitirira inzego badakorera n?ibindi. Tunakangurira kandi abaturage kugira amacyenga no gushishoza mu gihe babonye abantu nk?abo baza babizeza ibitangaza bakabirinda bakihutira kubimenyesha Polisi n?izindi nzego.?
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko ubu bwambuzi bukunze gukorerwa mu dutsiko cyangwa mu matsinda y?abantu batandukanye bagiye baziranye.
Yagize ati ?Twagiye twakira amakuru atandukanye aho abantu batubwira ko bibwe mu buryo bw?uburiganya kandi kenshi usanga ibyo bikorwa n?itsinda cyangwa uruhererekane rw?abantu batandukanye bagenda bashuka abandi kugira ngo bagere k?uwo bashaka gushuka mu buryo bworoshye.?
CP Kabera avuga ko abantu bagenda bambura abaturage utwabo Polisi itazigera ibaha agahenge na rimwe, akongera kwibutsa abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n?ibibazo nk?ibyo.
Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w?undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw?uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Kinyarwanda
English










