Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira abaturarwanda kwirinda inkongi

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda, buri wese kugira uruhare mu kwirinda ko aho atuye cyangwa akorera, hafatwa n’inkongi no guteganya bimwe mu bikoresho by’ibanze byafasha mu guhangana nayo mu gihe yaba ibaye bitunguranye.

Inkongi ni zimwe mu bidindiza iterambere zigasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, ingaruka zazo ntizigarukire ku bahuye nazo gusa ahubwo zikagera no ku miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yabigarutseho nyuma y’uko inkongi ahanini zikomoka ku mashanyarazi n’ikoreshwa rya gazi zifasha mu guteka zikomeje kugenda ziyongera hirya no hino mu gihugu.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu mpera za Nyakanga, muri uyu mwaka, mu gihugu hose habaye inkongi 201, ziganjemo izatewe n’amashanyarazi ku kigero cya 77,6%; mu gihe izatewe na gazi zingana na 22,4%.

Umujyi wa Kigali ni wo uza ku isonga mu kugira inkongi nyinshi aho wihariye izingana na 51% muri ayo mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka. 

Ubusanzwe inkongi z’umuriro ziri mu byiciro bine bikurikira ari byo; Izikongezwa n’ibintu karemano bikomeye (Corps solides) nk’ibiti n’ibindi biteye kimwe, aho ushobora kwifashisha amazi uyizimya.

Icyiciro cya kabiri cy’inkongi ni ituruka ku bisukika byaka nka Mazutu, Lisansi, Benzini n’ibindi. Ibi mu kubizimya hakaba hifashishwa ikizimyamuriro kirimo urufuro cyangwa puderi.

Ubwoko bwa gatatu bw’inkongi ni igihe umuriro uturuka kuri Gazi. Aha hifashishwa puderi, ikinyabutabire cya Dioxyde de Carbone (C02) cyangwa ukaba wakwifashisha ikiringiti gitose mu gihe umuriro ukiri mucye.

Ubwoko bwa kane bw’inkongi ni izifata ibikoresho bikomeye bikoze mu byuma nka Aluminium, Magnesium n’ibindi nka byo. 

ACP Rutikanga avuga ko kutagira ubumenyi ku bitera inkongi ari kimwe mu bituma ziyongera ari nayo mpamvu Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi (FRB) ryihatira guhugura abaturage kwirinda inkongi.

Ati: “Urugero ni nk’aho umuntu yubaka inzu, agakoresha insinga z’umuriro zitujuje ubuziranenge kandi ntateganye ibizimyamuriro. Ikindi ni ugucomeka ibikoresho byinshi birenze ubushobozi bw’ahagenewe kubirahurira amashanyarazi, cyangwa gutereka gazi yifashishwa mu guteka ahantu hafunze hatagera umwuka uhagije no kutayifunga neza mu gihe umaze kuyikoresha.”

Yakomeje ati: “Ikindi gitera inkongi ni uburangare; nk’aho umuntu usanga acometse ipasi akayisiga icometse akajya kuri telefoni cyangwa agasiga buji n’ibibiriti aho  abana bashobora kubikinisha bigateza inkongi.”

ACP Rutikanga yasabye abakoresha gazi mu guteka by’umwihariko, guhora bitwararika, bakirinda kunywera itabi hafi ya gazi ifunguye, gusiga bafunze icupa ryayo neza bakamenya ko ritagomba kwegerana n’ikindi cyose gifitanye isano n’umuriro no kwirinda kujugunya cyangwa kwandarika ibikoresho byaka.

Yashishikarije amasosiyete acuruza gazi kujya bafata umwanya bakigisha abakiriya babagana ibyo bagomba gukurikiza mu rwego rwo gukoresha neza gazi mu buryo butekanye.

SOMA NA: