Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira abaturarwanda kwirinda COVID-19 n?impanuka mu isiganwa ry?amagare

Kuva kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022  kugeza tariki ya 27 Gashyantare mu Rwanda harimo kubera isiganwa ry'amagare ku nshuro yaryo  ya 14. Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturarwanda kuzarikurikirana neza bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 banubahiriza amategeko y'umuhanda hirindwa impanuka.

Iri rushanwa ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali ndetse rikazakomereza no mu Ntara zindi z?Igihugu, Polisi y?u Rwanda iramenyesha abantu ko imihanda inyurwamo n?abasiganwa izajya ifungwa bitewe n?aho isiganwa ryakorewe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare ubwo hatangizwaga  ku mugaragaro iri rushanwa agace ka mbere katangiriye mu mihanda uhereye kuri Kigali Arena ? Contr?le Technique ? Kimironko ? KIE ? Rwahama ? Airtel ? Stade Amahoro ? Kigali Arena. Ni uguhera  saa tanu za mu gitondo kugeza saa saba z?amanywa.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda kuzirikana ko icyorezo cya COVID-19 kikiriho ntaho cyagiye. Anabibutsa kwitwararika bakubahiriza amategeko y?umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guturuka kuri iri siganwa.

Yagize ati? Inshuro nyinshi iyo habaye iri rushanwa abantu usanga ari benshi bari ku mihanda n?ahandi hantu habafasha kwitegereza abasiganwa ku magare. Tuboneyeho kubibutsa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n'abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z'umuhanda, kujyana abana cyangwa kubasiga bonyine hafi y'umuhanda, kwambukiranya umuhanda kuko byateza impanuka.?

CP Kabera yakomeje yibutsa  abakunzi b'umukino wo gusiganwa ku magare ko Koronavirusi igihari kandi ingamba zo kuyirinda zikomeza kubahirizwa.

Ati ?Abareba isiganwa barasabwa kwambara neza agapfukamunwa,guhana intera,kwipimisha no kwikingiza COVID-19 mu buryo bwuzuye harimo no kwishimangiza.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yakomeje asaba abaturarwanda kuzihanganira impinduka zizaba mu ikoreshwa ry?imihanda kuko hari aho bizajya biba ngombwa ko imihanda ifungwa kugira ngo abasiganwa batambuke nta nkomyi. Yibukije abantu ko abapolisi bazajya baba bari ku mihanda bayobora abantu aho bagomba kunyura. Uwagira ikibazo nawe akaba yahamagara imirongo ya telefoni ikurikira kugira ngo afashwe:112, 113(imirongo itishyuzwa), 0788311110, 0788311502 na 0788311155.