Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Werurwe inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarateranye ivugurura amabwiriza ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Amwe muri ayo mabwiriza ni uko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, ibikorwa by’ubucuruzi bigomba kujya biba byafunzwe guhera saa mbiri z’umugoroba, abakozi ba Leta hazakomeza gukora ab’ingenzi nabo batarenze 30% mu gihe abandi bakozi bazajya bakorera mu ngo zabo bakazajya basimburana.
Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza. Buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburanwa.Amasoko n’amaduka azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50%.
Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu ziremewe uretse ingendo zo kujya mu no kuva mu turere twa Bugesera,Nyanza na Gisagara.
Moto n’amagare byemerewe gutwara abagenzi ariko bakubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku, inama zikorwa imbonankubone ziremewe . Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho inama ziteranira. Abitabira inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze abantu 20.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.
Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.
Utubari turakomeza gufunga.
Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.
Resitora na Café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Mbiri za nimugoroba (8:00Pm).
Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.
Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko n’ubwo hari bimwe mu bikorwa byorohejwe , ntibosobanuye ko abantu bagomba kwirara.
Yagize ati” Twese tuzi ko icyorezo kikiriho, kuba hafunguwe ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere ntibibuza abantu gukomeza gukoraba mu ntoki, guhana intera ndetse no kwambara agapfukamunwa kandi neza.”
Yakomeje yibutsa abantu ko ingendo zijya n’iziva mu turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zitemewe.
Ati” Abantu batuye muri turiya turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara bagomba kubahiriza amabwiriza nk’uko yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri. Ibi kandi biranareba abantu baba bashaka kujya muri turiya turere, ntabwo byemewe. Ariko haramutse hari ikibazo kihutirwa hari inzego ziteguye korohereza abantu bava cyangwa bashaka kujya muri turiya turere dutatu.”
Umuvugizi wa Polisi yakomeje yibutsa abantu ko ingendo guhera saa tatu z’ijoro zitemewe, asaba buri muturarwanda kujya aba yageze aho ataha mbere y’iyo saha kandi bakirinda ingendo zitari ngombwa ndetse n’amakoraniro atemewe.
CP Kabera yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kubuhairiza amabwiriza Leta igenda ishyiraho ndetse bakanagaragaza abarenga kuri ayo mabwiriza.
Kinyarwanda
English










