Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira abaturage kwirinda ibikorwa bitemewe kandi byashyira ubuzima bwabo mu kaga

Polisi y'u Rwanda irasaba abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza no kureka ibikorwa byose byashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’ibyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 05 Werurwe mu Karere ka Nyamagabe, aho abantu batanu bari binjiye mu buvumo bw’urutare bagiye gusengeramo bakaza gutembanwa n’imivu y’imvura nyinshi yabasanzemo.

Byabereye mu Mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika aho abantu 11 binjiye muri urwo rutare bitewe n’imyizerere yabo ishobora no kubashyira mu kaga ngo bagiye gusenga kandi buri gihe polisi ihora ibabuza gusengera ahantu hatizewe umutekano waho.

Abapfuye bose ni abatuye mu Kagari ka Kirambi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Harimo umubyeyi witwa Mukeshimana Jeannette n'umwana we w’umukobwa wari ufite umwaka umwe. Abandi ni Munyengabe Anastase w'imyaka 25, Havugimana Jean Laurent w'imyaka 28 na Mukamazera Verdianne w'imyaka 70. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abantu 10 barimo uruhinja bakomoka mu Murenge wa Nyagisozi muri Nyanza, mu gihe undi muntu umwe akomoka mu Mudugudu wa Bigazi, Akagari ka Nyanzoga mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Nyamagabe.

CIP Twajamahoro yagize ati: “Birakekwa ko binjiye mu mwobo ahagana mu ma saa munani y’igicamunsi (14h00) bajyamo rwihishwa nta muntu ubizi. Imvura idasanzwe yaje nyuma ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, byatumye umugezi wa Rukondo urenga inkombe zawo amazi abasanga mu Muri ubwo buvumo barimo aho basengeraga. Batandatu muri bo babashije kubona inzira barasohoka, ikibabaje ni uko abandi batanu barimo umwana na nyina barohamye.”

Yakomeje agira ati:  “Ibintu bibabaje ni uko byamenyekanye nyuma yuko abarokotse bahamagaye Polisi n'abayobozi b'inzego z'ibanze bamaze gusohokamo. Kuwa Gatanu mu gitondo tariki ya 06 Werurwe, imirambo itatu yonyine niyo yatoraguwe ku nkombe z'umugezi i Nyagisozi, mu Karere ka Nyanza.”

CIP Twajamahoro yavuze ko abarokotse ari Mukankusi Francine w'imyaka 18, Dusingizimana Donathille w'imyaka 21, Uwizeyimana Seraphine w'imyaka 21, Hakizimana Theogene w'imyaka 23 Niyigaba Emmanuel w'imyaka 19 na Mujyambere Callixte w'imyaka 78.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yibukije abantu ko gusenga atari bibi ariko nanone bitavuze ko gusenga ari ukwiyahura, ushobora gusengera ahantu hazwi hizewe hari umutekano hadashobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga cyane cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi.  Yibukije abantu ko ibintu byo gusengera aho bakunda kwita mu butayu, mubuvumo n’ahandi hantu hatizewe umutekano waho bidakwiye, asaba ko abantu babyirinda  bakanamenyesha inzego z'ubuyobozi aho bikorerwa kuko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga. 

Yabasabye na none ko mu gihe abantu bahuye n’ibiza cyangwa n’ikindi kibazo bakwiye kujya bihutira gutanga amakuru kuri Polisi ndetse n’izindi nzego, bakaba bakwifashisha iyi mirongo ya telefoni: 112,111, 113, 0788311120, 0788311224 na 0788311110.