Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira abatunze ibinyabiziga kujya bihutira kubisuzumisha imyotsi ibiturukamo

Guhera kuri uyu wa  29 Nyakanga 2019, Polisi y’u Rwanda yatangiye icyumweru cya gatatu mu byumweru bigize ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo, (Police Month). Iki cyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije, ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma imodoka harebwa ko zidasohora imyotsi ihumanya ikirere. Ikaba ari gahunda irimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu.

Ubwo hatangizwaga iki cyumweru, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, umuyobozi w’ ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ,  yibukije abashoferi bari bari ku kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenjye bw'imodoka (Contrôle technique) gihereye mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo ko usibye kuba uriya mwotsi uhumanya ikirere ndetse n’ibinyabuzima biyihumetse n’abatwara izo modoka bibagiraho ingaruka ku buzima.

Yaboneyeho gusaba abatunze ibinyabiziga kujya bitabira gusuzumisha ibinyabiziga byabo kenshi gashoboka.

CP Mujiji yagize ati:”Uriya mwotsi uva mu modoka ntabwo ugira ingaruka ku bari ku muhanda gusa, nawe utwaye imodoka ukugiraho ingaruka, n’abo utwaye ubagiraho ingaruka.Turasaba rero abatunze ibinyabiza ko batajya bategereza amezi atandatu cyangwa umwaka, igihe cyose ubonye ikinyabiziga cyawe gisohora imyuka mibi ushobora kwegera ikigo cyacu kikagufasha.”

CP Mujiji yakomeje amara impungege abajyaga batekereza ko gusuzuma umwotsi uva mu modoka hari ikiguzi  bagomba gutanga abagaragariza ko ari  serivisi itangirwa ubuntu kandi bitarangirana n’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ko ahubwo ari igikorwa kizahoraho.

Yagize ati:”Iyi serivisi yamaze kugezwa hirya no hino mu gihugu , turakangurira  abaturage  ko niyo baba batwaye ibinyabizi ubu bashobora kujya begera umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda akabasuzumira ko nta myotsi yangiza ikirere isohoka mu modoka zabo.Uwo basanze isohora imyotsi agirwa inama akajya kubikosora.”

Tugirimana Eric ni umwe mu baturage bari bitabiriye igikorwa cyo gusuzumisha imyotsi ituruka mu modoka ku kigo cya Polisi gisusuzuma ubuziranenge bw’imodoka (Controle Technique).

Tugirimana arashima serivisi zitangwa n’iki kigo ariko cyane cyane gahunda  y’icyumweru cyo  gusuzuma imyotsi iva mu binyabiziga.

Yagize ati:” Hari imodoka njya mbona zisohora ibyuka bitameze neza bishobora guhumanya abantu, nagira inama bagenzi banjye kujya baza hano bagapimisha ndetse  n’aho banyura hirya no hino ku mihanda bakegera abapolisi bakabasuzumira kuko iriya myotsi yangiza ubuzima.”

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda iravuga ko abanyarwanda bitabira gusuzumisha ibinyabizigab byabo imyotsi ihumanya ikirere, 25% nibo bakunze gusanga imodoka zabo zifite ikibazo bakagirwa inama, naho 75% basanga imodoka zabo nta kibazo zifite k’imyotsi ihumanya ikirere.