Mukiganiro umuvugizi wa Polisi ushinzwe ishami ry’umutekano w’ibinyabiziga mu muhanda Superitendent Jmv Ndushabandi yagiranye n’abanyamakuru none tariki ya 27 Gicurasi yabasobanuriye ko impamvu zitera impanuka muri iki gihe ari nyinshi ariko izituruka ku ruhande rw’ibinyabiziga arizo ziteye inkeke.
Akaba asaba abanyarwanda muri rusange ndetse n’abatunze ibinyabiziga by’umwihariko kubisuzumisha kuko ikigo kibishinzwe ubu gisuzuma imodoka zigera kuri 350 kumunsi, ikindi kandi hakaba hari n’indi modoka yimukanwa isuzuma ibinyabiziga biri hagati ya 80 na100 ibisanze muntara.
Aha SP Ndushabandi yatanze urugero rw’impanuka yabaye kucyumweru taliki ya 25 Gicurasi 2014 mugihe cya saambiri z’ijoro mumurenge wa Kimisagara akagari ka Kimisagara umudugudu wa Nyabugogo igahitana ubuzima bw’abantu ndetse ikangiza n’ibintu byinshi kuburyo muri iyo mpanuka hapfuyemo abantu 4 hakomereka 13 bakaba barajyanwe mubitaro bikuru bya kaminuza ya Kigali (CHUK).
Yavuzeko hangiritse moto 8 n’imodoka 8 ibyo byose bikaba byaratewe no kubura feri kw’iriya kamyo kandi taliki ya 05 Gicurasi yari yarakorewe isuzumwa bagasanga igomba gukoresha amaferi ndetse ikaba yari ifite n’ikibazo cy’amatara igahabwa iminsi 14 yo kubikoresha ariko bakaba barabirenzeho bakayijyana mukazi igifite icyo kibazo.
SP Ndushabandi yongeyeho ko iyo ikinyabiziga gisuzumwe bagasanga gifite amakosa kigomba guhita kijyanwa mu igaraje kigakorwa ,bitabaye ibyo amakosa yose yakigaragaraho nyirimodoka aba akwiye kuyaryozwa ndetse ibyangiritse.
Yavuze ko hari abatunze ibinyabiziga ariko ntibamenye ko bigoma gusuzumwa.
Abandi bagashukwa bagatunga ibyangombwa by’uko byasuzumwe kandi ari ibihimbano,ibyobyose abaturage bakwiye kubyirinda kuko mu Rwanda bihanirwa.
Kinyarwanda
English











