Trending Now

Polisi irakangurira abatunze ibinyabiziga guhora bagenzura ko bitateza impanuka mu muhanda

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda irahamagarira abatunze ibinyabiziga cyane cyane ibitwara abagenzi yaba ababyitwarira cyangwa ibikorera mu masosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange kujya bibuka gusuzuma ko  bigifite ubushobozi buhagije bwo gutunganya neza imirimo yabyo bikorera mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi avuga ko   hari igihe abafite amamodoka batagira ubushake buhagije bwo kugenzura imodoka zabo, bigatuma zisaza cyane ku buryo umutekano w’abazigendamo  uba uteye impungenge.

Yagize ati”:Ba nyir’amamodoka n’amasosiyete atwara abagenzi  hari igihe birebera ibyo bashora n’ibyo binjiza ntibibuke kureba ko imodoka ibyinjiza nta kibazo ishobora guteza abayigendamo n’abandi bakoresha umuhanda.”

SSP Ndushabandi yibutsa abafite imodoka kujya bihutira gukoresha ubugenzuzi bw’ibinyabiziga byabo ku gihe kandi bakihutira gukoresha ibyo zangirika mu gihe ziba zarasuzumwe aho kurindiriza igihe zizongera gusuzumirwa.

Yagize ati “Abafite ibinyabiziga turabasaba kujya babisuzumisha ku gihe ko bimeze neza kandi bakihutira gukoresha ibiba byangiritse nk’amatara, feri, amapine n’ibindi, igihe icyo kinyabiziga gifite icyangombwa cy’uko ari kizima.

 Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga no kwizera umutekano w’abakoresha umuhanda, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda isaba abafite imodoka kujya banazisuzumisha igihe zivuye mu magaraje kugira ngo harebwe niba zakozwe mu buryo butanga umutekano.

SSP Ndushabandi avuga ko hakigaragara imodoka zishaje zigikoreshwa mu gutwara abantu benshi, agasaba banyirazo kuzisimbuza cyangwa bakazisana byihuse.Yagarutse cya ku mabisi akunze gutwara abana b’abanyeshuri amenshi akunze kugaragara ko ashaje.

Yagize ati: Nk’imodoka zitwara abana b’abanyeshuri usanga mu  zibatwara zirimo izishaje cyane bikaba biteye impungenge ku mutekano w’aba bana, ku buryo dusaba ba nyirazo kuzisimbuza cyangwa bakazivugurura  byihuse mbere y’uko zifatirwa ibyemezo.”

Yakomeje  agaragaza ko umutekano wa bariya bana ukenewe cyane asaba ababyeyi ,abarezi,abashoferi na banyiri imodoka n’amasosiyete kumva ko bariya bana ari abo kwitabwaho bakagenda mu modoka zizewe mbere y’uko Polisi izifatira ingamba.

Polisi y’u Rwanda isaba buri munyarwanda wese  kugira uruhare ku mutekano wo muhanda  kugira ngo buri wese ukoresha umuhanda  abashe kwizera umutekano usesuye.