Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bakoze igikorwa cyo kugenzura ko abashoferi batwara imodoka bujuje ibisabwa. Muri icyo gikorwa hari bamwe mu bashoferi bagiye bafatwa hari ibyo batujuje bagatangira gushaka guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda. Hafashwe abashoferi 12 bose batangaga ruswa iri hagati y?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi Bitanu n?ibihumbi Bibiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyabaye umunsi umwe kuva saa Cyenda kugeza saa kumi n?Ebyiri z?umugoroba, cyabereye mu muhanda unyura mu Ntara y?Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza. Mu Ntara y?Iburengerazuba iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rusizi aha hose hafatiwe abashoferi 12, mu Karere ka Rusizi hafatiwe abashoferi 3 bose bari bari batwaye imodoka zipakiye imitwaro(imizigo).
SP Kanamugire yagize ati? Twari dufite amakuru ko hari bamwe mu bashoferi batwara imodoka cyane cyane izitwara imizigo batujuje ibisabwa kugira ngo ikinyabiziga kijye mu muhanda. Twavuga nko kutagira icyangombwa kigaragaza ko imodoka yasuzumwe ubuziranenge (Control Technique), Gupakira nabi imitwaro ndetse hari n?abari bafite imodoka zashaje amapine.?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo yavuze ko muri icyo gikorwa byagaragaye ko iyo bamwe bafatiwe muri ayo makosa batangira kugerageza guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ari nabwo hafatiwe mu cyuho abashoferi 12. Yaboneyeho kongera kwibutsa abashoferi n?abaturarwanda muri rusange ko gushaka guha ruswa umupolisi ari ukwikururira akaga kuko ni nko kwishyikiriza gereza.
Ati?Tubivuga kenshi ko muri Polisi ruswa ari icyaha kitababarirwa uko yaba ingana kose ubifatiwemo yirukanwa mu kazi, tunibutsa abantu ko Polisi ari Urwego rufite inshingano zo kurwanya ruswa n?igisa nkayo. Birababaje rero kuba mu masaha makeya gusa twamaze mu gikorwa tukaba twafashe abashoferi 12 bose barimo kugerageza guha ruswa abapolisi, bariya bashoferi ibyo bakoze ni nko kwishyikiriza ubutabera.?
SP Kanamugire yakomeje yibutsa abaturarwanda ko Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego ndetse n?abaturarwanda muri rusange batazigera bahwema kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw?Igihugu bityo kikadindira mu iterambere. Yibukije abashoferi kujya bajya mu muhanda bujuje ibisabwa kuko biri mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse no kuba bacibwa amande.
Abafashwe bose bahise bashyikrizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakorerwe idosiye.
Si ubwa mbere muri uyu muhanda wo mu Ntara y?Amajyepfo hafatirwa abashoferi bagerageza guha apolisi ruswa kuko mu ntagiriro z?uku kwezi kwa Kanama hari hafashwe abandi bashoferi babiri.
Inkuru bijyanye
Kamonyi: Polisi yafatiye mu cyuho abagabo babiri bagerageza guha ruswa umupolisi
www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/news/kamonyi-polisi-yafatiye-mu-cyuho-abagabo-babiri-barimo-guha-ruswa-umupolisi/
Itegeko n?54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z?agaciro k?indonke yatse cyangwa yakiriye. Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy?iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise. Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n?icya 3 by?iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n?amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z?agaciro k?indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Kinyarwanda
English










