Polisi y’u Rwanda irakangurira abashoferi b’ibinyabiziga by’ingeri zose kwirinda uburangare n’andi makose yo kumuhanda kuko ari byo bitera akenshi impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.
Ingero z’impanuka zitewe n’uburangare ni nyinshi ariko twavuga nk’impanuka yabereye mukarere ka Musanze umurenge wa Muhoza mu kagari ka Kigombe aho umumotari witwa Dukuzumuremyi Dieudonée w’imyaka 34 yagonze uwitwa Ngororano Havugimana umusaza w’imyaka 80 akajyanwa kwa muganga kubitaro bya Ruhengeri aho yageze agahita yitaba Imana naho uwo mumotali akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya muhoza mugihe idosiye igikurikiranwa.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe ibinyabiziga mumughanda Chief Inspector of Police Emmanuel Kabanda avuga ko usibye no kuba abatwara ibinyabiziga barangara harin’ababitwara basinze cyangwa se bagatwarana umuvuduko mwinshi ,yongeyemo avuga ko ibi kandi byavuzwe kenshi ko abashoferi bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane abamotari,bakirinda gutwara basinze ,bari kuri telephone.
Yakomeje avuga ko hari ingaruka nyinshi kubashoferi bishe amategeko y’umuhanda,kuri ba nyir’ibinyabiziga bityo banyiribinyabiziga bakaba bakwiye kujyaq babisuzuishiriza igihe mukwirinda ingaruka zose ziterwa n’impanuka
Kinyarwanda
English











