Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda yabugeneye abaturarwanda nyuma yo gufata imwe mu mitego itemewe yo mu bwoko bwa Kaningini. Imitego izwiho kwingiza amafi cyane cyane amafi matoya aba agikeneye gukura.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo mu kagari ka Bigoga hafatiwe ibizingo 27 by’imitego yo mu bwoko bwa kaningini.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistance Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye avuga ko uburobyi bukoreshejwe imitego ya Kaningini butemewe bitewe n’ingaruka z’iyo mitego ku bworozi bw’amafi ndetse no kubuzima bw’abantu.
Yagize ati “Iriya mitego ntabwo yujuje ubuziranenge kandi si ubwa mbere tubivuze. Yangiza amafi matoya kuko iyo yakoreshejwe ntabwo itoranya, amafi yose araza akagwamo ikayafata cyane cyane amafi matoya. Ikindi kandi iriya mitego iratyaye cyane ku buryo ikomeretsa amafi bikagira ingaruka ku mafi asigaye mu mazi ndetse n’ayarobwe ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abayarya kuko aba yakomeretse.”
ACP Mwesigye yongeye kwibutsa abarobyi ko imitego yo mu bwoko bwa Kaningini itujuje ubuziranenge bityo abarobyi n’abandi banyarwanda muri rusange bagafasha Polisi kurwanya abagikoresha iyo mitego.
Yanagaragaje ko akenshi usanga abakoresha iyo mitego ari ba rushimusi baroba batabifitiye uburenganzira bakaba banakora ibindi byaha.
Ati “Turasaba buri munyarwanda kugira uruhare atanga amakuru igihe cyose hari abantu abonye barobesha iriya mitego. Abenshi mu barobesha iriya mitego kandi nta byangombwa baba bafite bityo bashobora gukora ibindi byaha bikorerwa mu mazi nk’ubucuruzi bwa magendu n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.”
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi avuga ko ibikorwa byo kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi bitazigera bihagarara ndetse ko bikomeje hirya no hino mu biyaga biri mu Rwanda. Yanavuze ko iyi mitego yo mu bwoko bwa Kaningini aho ituruka hamenyekanye ikaba irimo gukumirwa ntiyongere kwinjira mu Rwanda.
Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.
Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.
Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.
Kinyarwanda
English











