Haracyari abantu bacuruza, bakanatwara inyama mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ateganywa na Minisiteri y’ubihinzi n’ubworozi (MINAGRI), Polisi y’u Rwanda irasaba abaguzi kujya bitondera aho bagurira inyama kuko bimaze kugaragara ko hari bamwe bacuruza inyama zangiritse ku buryo zishobora gutera abantu uburwayi.
Mu ijoro ryo ku itariki 22 Ukwakira, Polisi ikorera mu murege wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge k’ubufatanye n’izindi nzego bafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota land cruiser ifite ibirango RAA 412 R yari ipakiyemo ibilo 280 by’inyama zirimo n’izangiritse zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwazirya.
Twagirimana Eric w’imyaka 26 wari utwaye imodoka yari ipakiye izo nyama yabwiye Polisi ko ari iza Dukuzumuremyi Gervais usanzwe ari umucuruzi w’imyama akaba yarazimushyiriye mu rugo iwe mu mudugudu wa Rwagitanga, akagari ka Nyakabanda Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge azivanye ku ibagiro rya Nyabugogo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iyo modoka yahise ijyanwa ku murenge wa Nyakabanda kugira ngo umukozi ushinzwe ubworozi muri uwo murenge asuzume niba izo nyama zujuje ubuziranenge.
Yagize ati “Hari nijoro saa tatu n’igice nibwo iyo modoka yari ipakiye inyama mu mifuka, mu ndobo no muri filigo yafashwe ihita ijyanwa ku Murenge. Umukozi ushinzwe ubworozi yemeje ko mu bilo 280 harimo 95 by’inama zangiritse kuko zitari zifite n’ikigaragaza aho zaguriwe, izo zatwitswe.”
CIP Kayigi yasabye abagura inyama kujya bashishoza igihe bagiye kuzigura bakanitondera aho bazigurira kuko hari abacuruzi bacuruza inyama zangiritse zishobora gutera abantu uburwayi.
Yagize ati “Abaguzi nabo bakwiye kujya birinda ibibazo bashobora guterwa n’inyama zipfuye, bakagurira mu mazu azwi afite ibyangombwa (Boucheries) zizewe kandi zifite ibikoresho birinda umwanda no kwangirika ku inyama.”
Namanya Fred ushinzwe ubworozi mu murenge wa Nyakabanda avuga ko bamaze gupima ziriya nyama ibilo 280, basanze ibilo 95 byarangiritse bitewe n’uko zari zitwawe nabi mu mifuka no mu ndobo ndetse n’izitagaragaza aho zaguriwe.
Yagize ati “Ubundi inyama zigomba gutwarwa mu byuma byabugenewe bikonjesha ku buryo bituma zitangirika ngo zibore, biriya bilo 95 twasanze byarangiritse ku buryo hagize uzigura akazirya zamugiraho ingaruka mbi, duhitamo kuzitwika”.
Dukuzumuremyi Gervais usanzwe ari umucuruzi w’inyama ari nawe nyiri ziriya zafashwe, yaciwe amande angana n’ibihumbi 150frw n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda kuko yafatanywe inyama zangiritse kandi zipakiwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya MINIGRI.
English









