Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira abanyarwanda gukomeza ubufatanye mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu

Ibi Polisi ibigarutseho nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza  mu bice bitandukanye by’igihugu  hafatiwe  ibicuruzwa byinjizwaga mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Ibicuruzwa byafashwe byiganjemo imyenda ya Caguwa ndetse n’ibinyobwa bisembuye (Liquor) n’ibidasembuye (Jus).Ibyafashwe byose bikaba byari binyereje imisoro ingana n’amafaranga y’u Rwanda  miliyoni 2,872,012frw.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (RevenueProtection Unit) Chief  Superintendent of Police (CSP) Alphonse Busingye avuga ko ibikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu byibanda ku mipaka kuko ari ho hakunze kunyuzwa ibicuruzwa bya magendu bivuye mu bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati:”Ibi bikorwa birasanzwe ariko mu mpera z’umwaka biba ari byinshi cyane, hari benshi baba barimo kwinjiza inzoga n’imyenda mu buryo bwa magendu bakwepa imisoro.”

Yakomeje avuga ko uretse muri iyi minsi mikuru, Polisi itazigera ihwema kurwanya ubucuruzi bwa magendu.Yashimiye abaturage ku ruhare bakomeje kugaragariza inzego z’umutekano mu kurwanya ubu bucuruzi.

Ati “Turashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu, amakuru menshi tuyahabwa nabo,gusa turabasaba gukomeza kudufasha guhindura  bamwe  batarasobanukirwa n’ububi bwa magendu.”

CSP Busingye agaragariza abanyarwanda ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse n’ubucuruzi muri rusange.

Yagize ati:”Bariya bacuruzi baba bakwepa imisoro kandi niyo yubaka igihugu,byongeye kandi ibicuruzwa byabo babicuruza ku giciro gito bikabangamira abacuruzi basoze.”

CSP Busingye avuga ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu ari inzira ndede ariko akizera ko bishoboka kuko abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa ububi bwabyo.Ibi bikaba birimo kugaragarira mu buryo abaturage bagira  uruhare mu kurwanya ubu bucuruzi.

Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru nizo zikunze kugaragaramo  magendu cyane , kuri uyu wa 27 Ukuboza  mu karere ka Rubavu  hafatiwe ibicuruzwa byari bigiye kunyereza umusoro ungana n’amafaranga ibihumbi 687frw  naho  mu karere ka Gicumbi ku mupaka wa Gatuna hafatirwa ibicuruzwa byari bigiye kunyereza  arenga  ibihumbi 475,593frw.

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka  ibiri ndetse  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.