Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira abantu kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya bayigana kimwe n’izindi nzego zirimo iz’ibanze n’iz’ubutabera kugirango zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira,bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje yabaye ku itariki 13 Gicurasi mu kagari ka Nayaruteja, mu murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara, aho, ahagana mu ma saha arindwi zo ku manywa, Ndagijimana Ephraim, uri mu kigero cy’imyaka 34, yateye imigeri anakubita inshyi umugore we witwa Manariyo Angelique, kugeza ubwo amukomerekeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo,Chief Supt. of Police (CSP) Simon Mukama, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko Ndagijimana yakubise umugore we kubera ko  yasanze atari yahisha.

Yavuze ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo no kwihanira.

CSP Mukama yagize ati:" Uwabinyoye ata ubwenge maze agakora cyangwa akagira uruhare mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yakanguriye abaturage kwirinda kubinywa, kubicuruza no kubitunda, kandi abasaba kujya batanga amakuru y’ababikora.

Yavuze ko Manariyo yahise ajyanwa ku bitaro bya Kigembe mu gihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe umugabo we.

Yabagiriye kandi inama yo kwirinda amakimbirane, ariko kandi mu gihe abayeho bakayakemura vuba kandi mu bwunvikane badategereje ko akomera kugeza aho ashobora guteza uruhande rumwe gufata umwanzuro ugayitse wo kuyakemura yihanira.

Yagize ati:"Iyo hari ukumvikana guke mu rugo rw’umuturanyi wawe bikugiraho ingaruka. Kugira inama imiryango ifite amakimbirane muri yo bifitiye akamaro abaturage muri rusange. Mu gihe kandi habayeho ukutumvikana ku kintu runaka, umwanzuro si ukwihanira, ahubwo icyiza n’ukugana inzego zibishinzwe zikabakiranura."

CSP Mukama yakanguriye abaturage kuba ijisho rya mugenzi we kugirango barwanye kandi bakumire ibyaha muri rusange.

Ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.